Tariki ya 30 /Ukwakira mu mateka :umuteramakofe Muhammed Ali yakubitiye mugenzi we George Foreman mu cyitwaga Zaire
Uyu munsi ku i Tariki 30 Ukwakira ni umunsi wa 304 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 62 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Alphonse Rodriguez, na Marcel.
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka
1983: Bwa mbere mu mateka ya Argentina habaye amatora anyuze muri demokarasi, nyuma y’imyaka igera kuri 7 iki gihugu kigendera ku mategeko ya gisirikare.
1980: El Salvador na Honduras bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ku kibazo cy’imbibi ibihugu byombi bitumvikanagaho bikarwana binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru wabihuzaga mbere y’uko bigera mu butabera mpuzamahanga.
1905: Czar Nicholas II w’u Burusiya yemeje itegeko nshinga rya mbere ryashyizeho inteko ishinga amategeko n’ubundi butegetsi.
1953: Mu Ntambara y’Ubutita, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Dwight D. Eisenhower yatangaje rimwe mu mabanga ahanitse y’igihugu yari mu nyandiko No.162/2 yavugaga ko ububiko bw’intwaro z’igihugu cye bugomba kwitabwaho ndetse bukagurwa hagamijwe gukanga ibihugu bigendera ku mahame ya gikominisiti.
1972: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Chicago muri Illinois habereye impanuka ikomeye aho gari ya moshi ebyiri zagonganye abantu 45 bakahasiga ubuzima, abandi bagera kuri 332 barakomereka bikomeye.
1974: I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (icyo gihe yitwaga Zaire) habaye umukino ukomeye w’iteramakofe, uhuza igihangange Muhammed Ali na George Foreman. Icyo gihe Mohammed Ali yaratsinze, bityo yesa umuhigo wo kuba uwa mbere ku isi ku nshuro ya Gatatu.
Mohammad Ali
Ntagushidikanya ko mu mukino w’iteramakofe ntawigeze amera nkawe.
Amaze kuvuka kw’itariki ya 17 z’ukwa mbere mu mwaka w’i 1942, ababyeyi be bamwise Cassius Marcellus Clay, aho hari mu mujyi wa Louisville, I Kentucky muri Amerika.
Yakuze ari umwana mwiza kw’isura isa n’iy’abakobwa ariko akomeye kuburyo agukubise wagirango uriwe n’inzuki.
Ibyo byamuhaye igitekerezo cyo gukunda umukino.
Muhammed Ali yahawe icyubahiro mu gihugu cye bwa mbere, igihe yatsindiraga umudari wa Zahabu mu mikino Olympic yabereye I Roma mu Butaliyani mu mwaka w’i 1960.
Icyo cyubahiro ariko ntiyagihawe ageze iwabo muri Amerika, ubwo banze kumuha ibyo kurya agiye muri restaurent y’iwabo kubera uruhu rwe.
“Naravuze ngo, Natsindiye umudari wa Zahabu mu mikino Olympic mu minsi itatu ishize I Roma, kubera ibyo rero ndarya. Bituma mva muri iyo restaurent ntariye kandi nyamara narafashaga mu Kiliziya y’iwacu. Ndavuga ngo nibwo nkimara gutsindira umudari wa Zahabu none sinshoboye kurya. Ndavuga ngo aha hantu hari ikibazo,” uko ni ko Muhaammad Ali yavuze.
Icyo gihe yahise ajugunya uwo mudali yaramaze gutsindira, ahita ajya gukina itaramakofe mu buryo bw’ababigize umwuga.
Atsinda imikino myinshi adategwa ariko aza gukubitwa hasi n’umwongereza Henry Cooper mu mwaka w’i 1963.
Aho hari kw’iround ya 4, ariko kw’iround ya 5 Clay wamaze guhinduka Muhammed Ali yaje kubyuka atsinda uwo mukino amaze kugarika Henry Cooper kw’iround ya 7.
Iyo ntsinzi ye yababaje cyane abamwangaga.
Mu myaka 3 ikurikiye Ali yatsinze imikino 9 yose ikomeye, ariko yanze kujya kurwana intambara Amerika yarwanaga muri Vietnam, yamburwa ikamba rye maze akatirwa gufungwa imyaka 5.
Icyo gihano ariko cyanzwe n’urukiko rw’ubujurire.
Nubwo yarezwe mu gikristu, nyina w’umuBatiste na se w’umumethodest, Muhammed Ali waje kuba umuyisilamu yanze kurahira na Bibiliya kugirango yinjizwe mu gisirikare nkuko byari itegeko ku basore bose bagombaga kujyanwa muri Vietnam.
Nyuma y’imyaka 3 adasubira mu kibuga, Muhammed Ali yaje kugaruka ariko atagifite ingufu nk’izambere, maze akubitwa na Joe Frazier.
Yaje kwihimura nyuma y’imyaka 2 akubita Frazier mu kwezi kwa 1 mu 1974, maze mu kwa 10 k’uwo mwaka ajya muri Zaire gukubitirayo George Foreman
Icyo gihe niwe wambere warugaruye ikamba rye mu mateka y’umukino w’iteramakofe, Ali kandi yakomeje no kurirwanaho na nyuma yaho inshuro nyinshi.
Muri 75 yongera guhura na Joe Frazier, umukino wabaye ikirangirire kurisha iyindi yose.
Icyo gihe Frazier yemeye ko atsinzwe bigeze kwiround ya 14 abonye adashobora kuva mu nguni yararimo.
Iyo mikino yatumye agira akayabu k’amadollar agera kuri miliyoni 60 z’amadollar y’amerika. Ariko muri za 80 arayarya arayamara, bituma agaruka mu kibuga.
Atsindwa kabiri maze ahitamo gusezera ku mukino w’iteramakofe. Nyuma y’imyaka mike, Muhammed Ali aza kurwara indwara bita Parkinson, ifatira mu bwonko maze igatuma umuntu atitira.
Ubwo yigira inama yo gushinga ikigo yise Ali Centre, gishinzwe kubungabunga Amahoro, imibereho myiza, Kubahana no Kwiteza imbere.
Ibi byatumye ataba Uwambere kw’isi mw’iteramakofe gusa, ahubwo anaba n’inkingi yo kurwanira imibereho myiza y’urubyiruko rw’abirabura bo muri Amerika.
N’umuryango w’abibumbye wamutoye kuyibera INTUMWA Y’AMAHORO mu mwaka w’i 2000.
Mu 96 Muhammed Ali ni we watwaye ya nkoni iriho umuriro itangiza imikino Olympic igihe yaberaga iwabo muri Amerika I Atlanta.
Mu kwezi kwa 7 k’umwaka w’i 2005 yatowe na Television y’inaha mu Bwongereza yitwa Sky ONE ko ariwe mukinnyi wa mbere kw’isi, imbere ya Pele, Lance Armstrong na Jack Nicklaus.
Kwitariki 9 z’ukwa 11 mu 2005 Muhammed Ali arongera ahabwa umudari wishimwe utangwa n’umukuru w’Amerika, ugahabwa umuntu waharaniye Ukwishyira ukizana kurusha abandi.
Uyu mudali kandi ni wo wa mbere mu midali ihabwa abacivil muri Amerika.
Muhammed Ali kandi yanditse ibitabo 2 kimwe cyitwa GOAT THE GREATEST OF ALL TIME, kirimo amafoto ye n’inyandiko we ubwe yigiriye mbese kirimo ubuzima bwe bwose, bikaba byaratwaye imyaka ine kugirango impapuro zigera kuri 800 zibashe gukwira icyo gitabo, nyuma yaho kandi yanditse ikindi akita The Soul of a Butterfly cyangwa se Ubugingo bw’ikinyugunyugu.
Mohammad Ali yaguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kujyanwamo ku wa Kane tariki ya 2 Kamena 2016, akaba yari arwaye indwara y’ubuhumukero mu buryo bukomeye.
Umuryango we wahise utangaza ko azashyingurwa iwe mu mujyi wa Louisville.