General Today in HistoryHome

Tariki ya 28 / Ukwakira mu mateka :  Hatashywe Stade ya Gahanga y’umukino wa Cricket

Hatashywe Stade ya Gahanga y’umukino wa Cricket .

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Cyrille, Salvius, Alfred le Grand.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2006: Hatangiye imirimo yo gushyingura abaturage biciwe mu ishyamba rya Bykivnia hirya ya Kiev muri Ukraine, abaturage bagera kuri 817 mu bantu 100.000 barashyinguwe, aba bose bishwe na Bolsheviks hagati y’umwaka wa 1930 kugera mu ntangiriro z’umwaka wa 1940.

1948: Umuti wica udukoko uzwi ku izina rya DDT (dichlorodiphenyltrichloroethane) wavumbuwe n’Umuhanga mu bijyanye n’Ibinyabutabire Paul Müller wo mu Busuwisi.

1958: Hatowe umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika John XXIII ubusanzwe witwaga Angelo Giuseppe Roncalli asimbuye Pius XII.

2007: Bwa mbere mu mateka ya Argentina, umugore yatorewe kuyobora iki gihugu, uwatowe ni Cristina Fernández de Kirchner.

1538: Mu mpinduka y’iterambere ry’Isi ya none hashinzwe Kaminuza ya Universidad Santo Tomás de Aquino, ari na yo ya mbere muri ibyo bihe.

1848: Hafunguwe ku mugaragaro inzira ya gari ya moshi ihuza Barcelona na Mataró.

2017: Hatashywe Stade ya Gahanga y’umukino wa Cricket.

1886: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland, yatashye ku mugaragaro Ikibumbano cy’Ikinyamateka cy’Ubwigenge cyiswe Statue of Liberty.

Hatashywe Stade ya Gahanga y’umukino wa Cricket

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro Stade y’umukino wa Cricket yari yuzuye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ndeste icyo gihe ashimira abagize uruhare bose ngo iyi Stade yuzure kuko izafasha mu iterambere ry’uyu mukino.

Uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro Stade y’i Gahanga wabanjirijwe n’igikorwa cy’umuganda Perezida Kagame yakoranye n’abaturage bo mu murenge wa Gahanga.

Umuhango wo gutaha Stade ya Cricket ya Gahanga wanitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, umukuru w’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne ndetse n’abashyitsi baturutse mu gihugu cy’Ubwongereza.

Iyi Stade yubatswe hakoreshejwe miliyoni 950 z’amafaranga y’u Rwanda. Stade ya Gahanga niyo ya kabiri mu bwiza n’ubunini kuri uyu mugabane wa Afurika. Iza inyuma ya Moses Mabhida Stadium iri mu mujyi wa Durban muri Afurika y’epfo.

Yatangiye kubakwa muri 2016 mu kwezi kwa Kamena. Rwanda Cricket Stadium Foundation (RCFS) niyo yayoboye umushinga wo kubaka iyi stade. Igitekerezo cyo kuyubaka cyagizwe bwa mbere na Christopher Shale wari inshuti y’u Rwanda ariko aza gupfa ibikorwa byo gukusanya amafaranga yo kuyubaka bitaratangira.

Umuhungu we Alby Shale niwe wahise abyutsa igitekerezo cya se , ashinga Rwanda Cricket Stadium Foundation yagize uruhare runini mu gukusanya amafaranga yubatse iyi Stade no kuyobora ibikorwa byo kuyubaka ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Rwanda Cricket Association.

Leta y’u Rwanda yatanze ikibaza cyubatsemo iyi Stade kingana na Hegitari 4.5, ishyira amazi n’amashanyarazi aho iyo Stade yubatse ndetse hanubakwa umuhanda uhagana. Leta y’u Rwanda kandi yanasoneye amahoro ibikoresho byose byubatse iyi stade biturutse hanze y’u Rwanda.

Yubatse mu buryo bugezweho. Amatafari yubatse igisenge akoranywe ikoranabuhanga mu bwubatsi rituma nta bushyuhe bwinshi cyangwa ubukonje bwinshi bwinjiramo. Ifite ubwatsi bwavanywe muri Africa y’epfo nibwo buri mu kibuga. Ifite ibice bitandukanye: Ikibuga cyakira imikino, igice cy’abafana, VIP Stand, igice cyo kwitorezamo, igice cyo guhindura imyenda (Dressing Room) n’akabari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *