Tariki ya 27 /Ukwakira mu mateka : Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda Krisitu Umwami

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi

1946 :Umwami Mutara III Rudahigwa yiyeguriye Krisitu Umwami n’igihugu cye n’abantu be.

1958: Iskander Mirza, wabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Pakistan, yakuweho na coup d’état yakozwe neza kuko itagize uwo ihitana ikozwe na Jenarali Ayub Khanwahse yemeza ko igihugu kigendera ku mategeko ya gisirikare.

1905: Ikinyamakuru Annalen der Physik cyandika ku bijyanye n’Ubugenge cyashyize ahagaragara inyandiko yanditswe n’umuhanga uzwi cyane mu bijyanye n’Ubugenge n’Ubutabire Albert Einstein. Iyi nyandiko yagiraga iti ”Does the Inertia of a Body Depend Upon Its Energy Content?” igaragaza formule ya E=mc²,Mass–energy equivalence ikoreshwa cyane mu Bugenge n’Ubutabire.

1916: Iyasu yabaye Umwami w’Abami wa Ethiopia gusa akurwa ku ngoma vuba biturutse kuri Nyirasenge Zauditu.

1999: Muri Repubulika ya Armenia, umuntu witwaje intwaro yinjiye mu nzu ikoreramo inteko ishinga amategeko yivugana abantu batandukanye bakomeye mu buyobozi bukuru bw’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe Vazgen Sargsyan, n’umukuru w’inteko ishinga amategeko Karen Demirchyan ndetse n’abandi bantu batandatu bo mu nteko.

2015: Louise Mushikiwabo yasesekaye mu gihugu cy’u Budage aho yari yitabiriye ibiganiro bigamije kureshya abashoramari baho kuza gushora imari mu Rwanda

1991: Igihugu cya Turkmenistan cyabonye ubwigenge, kibohora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1994: Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaruwe imfungwa zigera kuri miliyoni.

1995: Igihugu cya Latvia cyasabye gushyirwa mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.

1961: Igihugu cya Mauritania na Mongolia byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1973: Igihugu cya Repubulikia Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye guhabwa izina rya Zaire.

1806: Ingabo z’u Bufaransa zinjiye mu Mujyi wa Berlin mu gihugu cy’u Budage.

Umwami Mutara III Rudahigwa yiyeguriye Krisitu Umwami n’igihugu cye n’abantu be

Ku Ngoma y’Umwami Rudahigwa, hari mu mwaka 1946 ubwo uyu mwami yaturaga u Rwanda Kristu umwami.

None kuwa Kane Taliki ya 27 ukwakira 2024, hashize imyaka 58 u Rwanda rushyizwe mubiganza bya Kristu umwami. Ibyo gutura u Rwanda Kristu Umwami, byakozwe ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa wabatijwe akongeraho Charles Leon Pierre.

Ibirori byo gutura u Rwanda Kristu Umwami, byizihijwe iminsi itatu aho ngo byari ibirori by’akataraboneka, biryoheye ijisho kandi ngo byishimiwe na buri wese. Byatangiye kuwa 26 kugera kuwa 28 Ukwakira 1946 bibera i Nyanza aho ubu hubatswe ishuri ryiswe Christ Roi(Kristu Umwami).

Ibirori byo gutura u Rwanda Kristu Umwami, byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye kandi bavuye hirya no hino. Barimo; Musenyeri Classe, Ryekmans Umwami Mutara III Rudahigwa hamwe n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Uyu Musenyeri Classe, niwe wabatije Umwami Mutara III Rudahigwa aho amazina y’ubutisimu yiswe Charles Léon Pierre abyarwa mu butisimu na Bwana Pierre Ryckmans wari Guverineri mukuru wa Kongo Mbirigi na Rwanda Urundi.

Igitambo cya Misa higumuje, nibwo umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yigiye imbere y’Isakaramentu Ritagatifu abari mu Kiliziya bose batuje, ni uko akuramo ikamba, arishyira kuri aritari. Aha niho yavugiye isengesho yihesheje ubwe Kristu Umwami, Igihugu cye hamwe n’abantu be.

Ngiri Isengesho Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yavuze ubwo yaturaga u Rwanda Kristu Umwami:

Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

“Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye”.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe. intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikiramariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu n’iteka ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *