Tariki ya 25 / Nzeri mu mateka : Habaye amatora ya kamarampaka yari agamije kureba niba u Rwanda rwakomeza kuyoborwa n’ubutagetsi bwa cyami

Bimwe mu bihe binini binini byagiye biranga iyi tariki ya 25 / Nzeri mu mateka
1846: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Zachary Taylor zigaruriye igihugu cya Mexico zifata Umujyi wa Monterrey.
1962: Biturutse ku bushake bw’abaturage b’igihugu Ferhat Abbas yabaye Perezida w’agateganyo wa Guverinoma ya Algeria.
2003: Igihugu cy’u Buyapani cyibasiwe n’umutingito ukomeye by’umwihariko agace ka Hokkaidō, uyu mutingito wari ku gipimo kigera ku 8 ku rwego rwa Richter.
1961, Mu Rwanda habaye amatora ya kamarampaka yari agamije kureba niba u Rwanda rwakomeza kuyoborwa n’ubutagetsi bwa cyami. Ayo matora yarahagarikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Muri ayo matora ishyaka Parmehutu ryari riyobowe na Grégoire Kayibanda ryegukanye insinzi y’amajwi 95%, rikaba ryari rishyigikiye ko ubwami buvaho.
2009: Perezida Barack Obama, Minisiteri w’Intebe w’u Bwongereza Gordon Brown ndetse na Perezida Nicolas Sarkozy bagaragariye kuri televiziyo icyarimwe bari mu nama ihuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi (G-20) bashinja igihugu cya Iran gukora intwaro za kirimbuzi mu buryo bw’ibanga.
2010: Mahmoud Abbas wari mu nama rusange y’Umuryango y’Abibumbye yasabye ko igihugu cya Israel cyahagarika kubaka imidugudu mu gace ka West Bank.
1981: Sandra Day O’Connor yabaye Umuyobozi wa 102 warahiriye kuyobora urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye n’umugore wa mbere wahawe uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.
1981: Igihugu cya Belize cyinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.
1972: Binyuze muri kamarampaka yakozwe n’abaturage bo mu gihugu cya Norvege, abaturage bemeje ko bahakanye ubufatanye mu nteko ishinga amategako mu muryango w’umugabane w’Ubumwe bw’u Burayi.
Bamwe mu babonye izuba kuri uyu munsi
1525 Steven Borough, umushakashatsi w’umwongereza, wavukiye Northam, Devon, mu Bwongereza.
1542 Elisabeth van Nassau, umukobwa wa William na Juliana van Stolberg, mushiki wa William wa mbere wavukiye Dillenburg.
1593 Matayo Merian Umushakashatsi w’Umusuwisi n’umucuruzi w’ibitabo, wavukiye i Basel, mu Busuwisi .
1599 Francesco Borromini, umunyabugeni w’umutaliyani n’umwubatsi, wavukiye i Bissone, mu Butaliyani.
1612 Mark Zuesius Boxhorn, umuhanga mu by’amateka w’Umuholandi, wavukiye i Bergen-op-Zoom, mu Buholandi .
1613 Claude Perrault, umuganga w’Umufaransa akaba n’umwubatsi , yavukiye i Paris .
1644 Ole Rømer, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere wo muri Danemark, wavukiye Aarhus, Danimarike.
(1694-1754)Henri Pelham Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza (Whig: 1743-54) watangije ibikorwa bya Gin, yavukiye i Laughton, mu Bwongereza
1711 Umwami w’abami wa Qianlong, Umwami wa 6 w’ingoma ya Qing (1735-96), yavukiye i Beijing mu Bushinwa .
1729 Christian G. Heyne, umuhanga mu bucukumbuzi w’umudage, wavukiye i Chemnitz, mu Budage .
1738 Nicholas Van Dyke, umunyamategeko w’umunyamerika akaba na perezida wa Delaware, wavukiye mu ntara ya New Castle County, Delaware .