Tariki ya 24 /Ukwakira mu mateka : Hashinzwe Umuryango w’Abibumbye [UN]
Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Magloire, Antoine-Marie Claret.
Tariki 24 Ukwakira ni umunsi wa 298 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 68 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi tariki mu mateka
1986: Uwitwa Nezar Hindawi yakatiwe n’urukiko rw’u Bwongereza igihano cyo gufungwa igihe kigera ku myaka 45, azira kurasa ibisasu bya bombe ku ndege ya E1A1 yagurukiye ahitwa Heathrow, ibi byabaye imvano yo gucana umubano hagati y’u Bwongereza na Syria bitewe n’uko u Bwongereza bwashinjaga Syria gutera inkunga Hindawi.
1857: Hashinzwe ikipe [club] y’umupira w’amaguru ya mbere mu mateka y’Isi, iyi ni ikipe ya Sheffield F.C., yashingiwe mu Bwongereza ahitwa Sheffield.
1930: Muri Brazil hakozwe ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), hahirikwa Luís Pereira de Sousa wabaye Perezida wa Repubulika ya mbere, nyuma uwitwa Getúlio Dornelles Vargas ni we wigaruriye ubutegetsi mu buryo bw’agateganyo.
1260: Saif ad-Din Qutuz, Mamluk wari Umwami wa Misiri yivuganwe na Baibars wahise amusimbura ku butegetsi.
2003: Ku nshuro ya nyuma indege ya Concorde yakoze urugendo rwayo rwa nyuma rwishyuwe.
1931: Hafunguwe ku mugaragaro ikiraro cya George Washington.
1945: Hashinzwe Umuryango w’Abibumbye (United Nations/Organisation des Nations Unies).
1964: Amajyaruguru y’Intara ya Rhodesia yahindutse Zambia yigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza.
1973: Hasojwe intambara ya Yom Kippur.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1954: Mike Rounds, Umunyepolitiki wo muri Amerika, wabaye Guverineri wa leta ya Dakota y’Amajyepfo.
1378 David Stewart, Duke wa Rothesay, wazunguye ubutegetsi bw’intebe ya Scotland .
1503 Isabella wo muri Porutugali, Umwamikazi wa Espagne.
1556 Giovanni Battista Caccini, umunyabugeni w’umutaliyani, wavukiye i Montopiaoli Val d’Arno, Duchy wa Florence (ubu ni Ubutaliyani) .
1607 John Lievens, umurangi w’Ubuholandi, etcher n’umubaji , wavukiye i Leiden, muri Repubulika y’Ubuholandi.
1675 Richard Temple, umusirikare w’umwongereza akaba n’umunyapolitiki, wavukiye i Parchim, Mecklenburg-Schwerin, mu Budage.
1710 Albani Butler, umupadiri akaba n’umwanditsi Gatolika w’Umwongereza, wavukiye mu majyaruguru yaampton, mu Bwongereza.
1739 Anna Amalia wo muri Brunswick-Wolfenbüttel, umwamikazi w’Ubudage , wavukiye i Wolfenbüttel.
1763 Dorothea von Schlegel, umwanditsi w’Umudage (Florentin), wavukiye i Berlin mu Budage .
1794 Friedrich Balduin von Gagern, umuyobozi w’ingabo z’Ubudage , wavukiye i Weilburg mu Budage.
1796 Kanama von Platen, umusizi w’Ubudage, wavukiye i Ansbach mu Budage .
Intego za UN/ONU
Umuryango w’Abibumbye washinzwe ugamije ibi by’ingenzi bikurikira: kubumbatira amahoro n’umutekano ku isi; gukumira ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano, mu rwego rw’akarere no ku Isi hose; guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu ishingiye ku ihame ry’ubureshye bw’abantu imbere y’amategeko; kugera ku bufatanye mpuzamahanga nyabwo hakemurwa ibibazo bishingiye ku bukungu, imibereho, ubumenyi, uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.
U Rwanda, ruzirikana izi ntego zose twavuze haruguru kandi rutanga umusanzu warwo ku gihe, kabone n’ubwo hari byinshi runenga imikorere y’uyu Muryango, cyane cyane Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi (Security Council/Conseil de Sécurité). Iyi Nama ni yo ishinzwe ibikorwa bya buri munsi, bijyanye no kubumbatira amahoro n’umutekano ku Isi. Ariko, mu wa 1994, ntabwo yagaragaje ubushake bwo gukumira cyangwa se guhagarika jenoside, bitewe n’inyungu za bimwe mu bihugu n’amashyirahamwe y amahanga anyuranye; cyane cyane bimwe mu bihugu bitanu bifitemo icyicaro gihoraho (Permanent seat/Membre Permanent).