Tariki ya 2 / Ugushyingo : Havutse umukinnyi wa filimi wo mu Buhinde witwa Shahrukh Khan [ Byinshi kuri iyi tariki ]

Tariki ya 2 / Ugushyingo : Havutse umukinnyi wa filimi wo mu Buhinde witwa Shahrukh Khan [ Byinshi kuri iyi tariki ]

Uyu ni Umunsi w’Abapfuye kuri Kiliziya Gatolika n’Abangilikani .

Tariki ya 2 Ugushyingo ni umunsi wa 307 w’umwaka w’iminsi 366. Hakaba hasigaye iminsi 59 ngo umwaka urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka :

Ku itariki ya 2 Ugushyingo 1930, nibwo umwami w’ abami Halé witwaSélassié I yimitswe kuba umwami wa Etiyopiya yahoze yitwa Abisiniya.

1984: Velma Barfield yabaye umugore wa mbere wakatiwe igihano cy’urupfu akanicwa muri USA kuva muri 1962.

1964: Umwami Saudi wa Arabia Saudite yahiritswe ku butegetsi n’umuryango we asimburwa n’umuvandimwe we Umwami Faisal.

2017 Tariki 2 Ugushyingo saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba (6 :00 pm), hateguwe igitaramo cyari cyigamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurasita aho cyabeye   kuri One Love Mulindi-Japan mu gishanga aho bakunze kwita kwa Rasta.

1995: Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo, General Magnus Malan hamwe n’abofosiye bakuru 10 barafashwe baregwa kwica abantu 13 mu mwaka wa 1987 nubwo nyuma bagizwe abere.

1917: Balfour Declaration yatangaje ko u Bwongereza bushyigikiye ko Abayahudi batura muri Palestine bidakuyeho imyemerere ya buri muntu mu byerekeye idini.

1861: Habaye intambara hagati y’abatuye Amerika. General John C. Fremont wayoboraga ubumwe bw’uburengerazuba yarashimiwe asimburwa na David Hunter.

1914: U Burusiya bwatangaje ko bushoje intambara kuri Empire Ottoman.

2016: Louise Mushikiwabo yitabiriye inama yiga ku Mutekano mu Bushinwa

1983: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan yashyize umukono ku itegeko ryemeza umunsi wibukwaho Martin Luther King, Jr.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1755: Marie Antoinette umwamikazi w’u Bufaransa.

1938: Umwamikazi Sofia wa Espagne.

1965: Shahrukh Khan umukinnyi wa filimi wo mu Buhinde.

1974: Nelly, Umuraperi w’Umunyamerika.

Shah Rukh Khan ni muntu ki ?

Shahrukh Khan ni umukinnyi wa filme w’umuhinde wamenkanye cyane muri filme nyinshi nka ’Kuch Kuch Hota Hai [1998]’, ’Darr [1993]’, ’Ra.One [2011]’ , ’Don 2 [2011]’, ’My name is Khan [2010]’, ’Baazigar [1993]’ nizindi

Shahrukh Khan yavutse tariki ya 2 Ugushyingo 1965, akaba afite uburebure bwa metero 1.73. Ni umuyoboke w’idini ya Islamu, arubatse; akaba yarashakanye n’uwitwa ’Gauri Khan’ na we utunganya akanakina filme, bakaba bafitanye abana babiri; Umuhungu witwa ’Aryan Khan’ n’umukobwa witwa ’Suhana Khan’.

Kubera umwuga we wo gukina, kwandika, kuyobora no gutunganya filme byatumye Khan abarirwa mu baherwe, dore ko ubu ariwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba filme bakize ku isi aho yibitseho akayabo k’amadorali y’Amerika asaga miliyoni 600.

Shahrukh Khan kandi afite ikibumbano cy’ishusho ye mu nzu ndangamurage y’u Bwongreza iri i Londres mu murwa murwa w’icyo gihugu.

Film Khan yagaragayemo zimaze kwinjiza agera kuri miliyari 10 z’amadolari y’Amerika.

Iyo aheruka gusohora yitwa ’Jaab Tak Hai Jaan (JTHJ) [2012]’, akaba yitegura no gushyira hanze iyitwa ’Chenai Express’ yayobowe na Rohit Shetty.

hahrukh Khan ni umwe mu bantu bakomeye kuri ino si, kuko afite abakunzi barenga miliyari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *