General Today in HistoryHome

Tariki ya 19 /ukwakira mu mateka : Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yahawe igihembo cya Africa Peace personality of the year” nk’impirimbanyi y’amahoro

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yahawe igihembo cya Africa Peace personality of the year”

Uyu munsi Tariki ya 19 Ukwakira ni umunsi wa 293 w’umwaka ubura iminsi 73 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

2012: Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yahawe igihembo cya Africa Peace personality of the year” yagihawe ku rwego rwa Afurika kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku Banyarwanda ku buryo bw’umwihariko ndetse n’Abanyafurika muri rusange mu rwego rwo gushaka amahoro .

Perezida Kagame yakiriye igihembo cya African Peace Personality Award 2012, igihembo cyatanzwe n’Ishyirahamwe Miss University Africa Pageant, aho baheba Nyampinga wa Kaminuza wahize abandi mu bwiza, mu bwenge no mu kumenya kuvuga muri Kaminuza za Afurika yose, hakanatorwa Abayobozi b’Afurika babaye intangarugero n’indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.

Igihembo Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda, Paul Kagame, yagishyikirijwe na Madame Yemisi Dooshima Suswam, Umufasha w’Umuyobozi wa Leta ya Benue yo mu Gihugu cya Nigeria uri mubategura amarushyanywa, ari kumwe na Nyampinga Rorisang Molefe wahize abandi mu buranga, mu bwenge no mu muco muri za kamizuza zo muri Afurika muri uyu mwaka.

1789: John Jay yarahiriye kuba umuyobozi w’ubutabera wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1912: U Butaliyani bwigaruriye Tripoli muri Libya, buyambuye ubwami bwa Ottoman.

1984: Umupadiri wo muri Pologne Jerzy Popieluszko yarishwe

2005: Saddam Hussein yagejejwe mu rukiko ashinjwa gukora ibyaha byo kwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

1993: Benazir Bhutto yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe wa Pakistan.

1921: Minisitiri w’Intebe wa Portugal António Granjo ari kumwe n’abandi banyapolitiki biciwe ahitwa Lisbon.

1943: Streptomycin, wabaye umuti wa mbere uvura indwara y’igituntu wavumbuwe bwa mbere. Uyu muti wavumbuwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Rutgers University.

202: Habaye intambara ya Zama, mu ntambara ya kabiri y’Isi yahuje ubwami bwa Roma n’imitwe bari bahangange, uzwimo cyane ni uwitwa Hannibal, umutware wigeze kubatsinda ariko ntabashe kwigarurira ubu bwami.

1921: Muri Portula habaye ubwicanyi budasanzwe muri Portugal.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1967: Amy Carter, umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter.

1810: Cassius Marcellus Clay, umuyobozi warwanyije ivanguraruhu muri Amerika.
1889: Charles I umwami wa Portugal
1916: Jean Dausset,umuhanga mu bumenyi bwo kurinda umubiri yahawe igihembo cya Nobel mu buvuzi mu 1980

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *