General Today in HistoryHome

Tariki ya 19 Ugushyingo mu mateka : Péle yatsinze igitego cye cy’igihumbi !

Tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, ni bwo u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagabo. Ni umunsi usanzwe wizihizwa mu bindi bihugu ku isi. 

Uyu munsi wagiyeho mu 1997 ubwo amatsinda y’abagabo mu bihugu by’Uburayi na Amerika bagaragza ko hari ibibazo abagabo bahura na byo biterwa no kutitabwaho muri Sosiyete. Ibi birimo kwiyahura, kudahabwa ubutabera mu gihe cya gatanya no kuba hari ibibihugu wasangaga abahungu bize amashuri meshi ari bacye ugereranyije n’abakobwa.

Loni  na yo yamaze kwemeza  itariki 19 Ugishyingo buri mwaka nk’umunsi mpumzamahanga w’abagabo.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1985: Mu ntambara y’ubutita, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan yahuriye i Geneva n’umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev ku nshuro ya mbere.

1996: Lt Gen Maurice Baril wa Canada yageze muri Congo-Kinshasa agiye kuyobora ishyirwaho ry’igisirikare gihuriyemo n’impande zinyuranye mu gihugu.

1946: Ibihugu bya Afghanistan, Iceland na Suède byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1969: Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure, Pete Conrad na Alan Bean bari mu cyogajuru Apollo 12 bakandagije ibirenge byabo ku kwezi ahiswe ’Oceanus Procellarum’, baba abantu ba kane bashoboye kuhagera.

1969: Icyamamare mu mupira w’amaguru Edson Arantès do Nascimento uzwi cyane ku izina ry’akabyiniriro ka Péle, uyu munsi ni bwo yatsinze igitego cye cy’igihumbi.

Uyu mugabo wakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Brazil, afite amateka menshi kandi yihariye arimo kuba ari we mukinnyi rukumbi kugeza ubu wakinnye imikino y’Igikombe cy’Isi ikipe ye igatwara igikombe inshuro eshatu ayikinira.

1954: Igikomangoma Rainier III cya Monaco yamuritse televiziyo yigenga ya mbere ku Mugabane w’u Burayi, iyi ni iyitwa Télé Monte-Carlo.

1967: Bwa mbere mu mateka hamuritswe televiziyo y’ubucuruzi itari iya Leta ifite ikoranabuhanga rya wireless yiswe TVB, yashingiwe muri Hong-Kong.

1977: Anwar al Sadat wari Perezida wa Misiri yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wo mu bihugu by’Abarabu wakoreye uruzinduko rw’akazi muri Israel. Icyo gihe yahuriye na Minisitiri w’Intebe Menachem Begin i Yeruzalemu baganira ku kibazo cy’imidugudu y’Abayahudi yubatse ku butaka bw’Abarabu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *