General Today in HistoryHome

Tariki ya 18/Ugushyingo mu mateka :  Louise Mushikiwabo yateye indi ntambwe iganisha ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Amerika

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1992: Hafashwe toni enye za cocaine mu ndege yavaga muri Colombia igana mu Birwa bya Maurice.

2017: Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson aho bavuganye ku bijyanye n’ubucuruzi n’umutekano.

1918: Ubwigenge bwa Letoniya.

1830: Ubwigenge bw’u Bubiligi

1905: U Buyapani bwatangiye gukoroniza Koreya

1956: Ubwigenge bwa Maroc

1977: Ambasade ya Misiri mu Bugereki yatewe n’Abanyeshuri b’Abanye-Palestine.

763: Ku butegetsi bw’umwami Trisong Detsen Abanyatibeti bafashe umurwa mukuru w’igihugu cy’u Bushinwa bawita Chang’an cyakora ubu ni Xi’an.

1793: Ifungurwa ry’inzu ndangamurage y’i Louvre.

1820:Antarctique yavumbuwe n’ushakashatsi w’Umunyamerika Nathaniel Palmer.

1666: Ikirwa cya Antigua kiri muri bimwe mu birwa by’u Bufaransa cyafashwe n’u Bwongereza.

Uwari umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson, yahuye na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika, baganira ku mutekano, ubucuruzi n’imiyoborere myiza.

Icyo gihe abinyujije kuri Twitter ye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ibi biganiro byabereye i Washington, byibanze ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, umutekano n’imiyoborere.

Yagize ati “Twaganiriye ku bufatanye mu bukungu n’umutekano mu buryo bw’imiyoborere ikwiye. Ingingo zose z’ingenzi ku gihugu cyanjye cy’u Rwanda na Afurika.”

Muri uyu mwaka kandi mbere yo guhura na Tillerson, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika babuye n’abasenateri n’inshuti za Afurika.

Amerika na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifitanye gahunda y’ubufatanye mu bucuruzi, AGOA, yemejwe na Perezida Bill Clinton mu 2000, iheruka kongererwa igihe ikazarangira mu 2025, igahuriramo ibihugu 38 birimo n’u Rwanda.

Ni gahunda iha amahirwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo gukorana ubucuruzi na Amerika, ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu bifungurirwa amayira nta musoro. Ibyo ni nk’imyenda, Ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.

Binyuze muri AGOA, u Rwanda, Tanzania na Uganda byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari mu 2016 bivuye kuri miliyoni 33 z’amadolari mu 2015. Nyamara ibicuruzwa Amerika yohereje mu Rwanda, Tanzania na Uganda byo byageze kuri miliyoni 281 z’amadolari mu 2016, bivuye kuri miliyoni 257 z’amadolari mu 2015.

Amerika isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu kurwanya Sida kuko nibura kuva mu 2004, icyo gihugu cyashoyemo asaga miliyari imwe y’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyari zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda yanyujijwe muri serivisi zitandukanye zirimo gutanga imiti igabanya ubukana bwa Sida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *