Tariki ya 18 / Nzeri : Hasohotse ku mugaragaro bwa mbere nimero y’ikinyamakuru New York Times
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka [Tariki ya 18 /nzeri]:
1916: Alexeï Broussilov yahagaritse ibitero by’u Burusiya bashaka gutera Abadage mu Ntambara ya Mbere y’Isi.
1934: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, URSS, zinjiye mu Muryango w’Ibihugu (Société des Nations) waje gusimbuzwa na Loni.
1973: Ibihugu byombi by’u Budage mu gihe byari byaracitsemo ibice bibiri byabaye ibinyamuryango bya Loni.
1794: Mu Bufaransa hatowe itegeko ritandukanya Kiliziya na Leta.
1851: Hasohotse ku mugaragaro bwa mbere nimero y’ikinyamakuru New York Times.
1860: Habaye intambara ya Castelfidardo, aho Ingabo z’Ubwami bwa Piémont-Sardaigne bwatsindaga Ingabo za Vatican.
1691: Abafaransa barwanye n’Abongereza n’intara zishyize hamwe mu Ntambara ya Leuze entre la France.
1759: Hasinywe amasezerano y’ifatwa rya Québec.
1898: Habaye intambara yahuje Abongereza n’Abafaransa mu gace ka Fachoda muri Sudani, aba bakoloni bose bashaka kukigarurira.
1981: Inteko Ishinga Amategeko mu Bufaransa yatoye itegeko rivanaho igihano cy’urupfu mu mategeko y’iki gihugu.
1988: Muri Birmanie habaye coup d’etat, Gen Saw Maung asimbura Maung Maung.
2005: Muri Afghanistan, habaye amatora y’Inteko Ishinga Amategeko bwa mbere nyuma y’imyaka 36.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
53: Trajan, Umwami w’abami wa Roma wapfuye mu 117.
1765: Grégoire XVI, papa wapfuye muri Kamena 1846.
1900: Seewoosagur Ramgoolam, Minisitiri w’Intebe wa Maurice wapfuye tariki ya 15 Ukuboza 1985.
1907: Edwin McMillan, umuhanga mu bugenge bw’intwaro z’uburozi ukomoka muri Amerika.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
96: Domitien, Umwami w’Abami wa Roma wavutse tariki ya 24 Ukuboza 51.
1180: Louis VII, wiyitaga ukiri muto (Jeune), umwami w’Abafaransa wavutse mu 1120.
1904: Herbert von Bismarck, Umunyapolitiki w’Umudage wavutse tariki ya 28 Ukuboza 1849, wabaye umunyamabanga wa Leta muri iki gihugu, wabyawe na Otto Von Bismarck.
1961: Dag Hammarskjöld, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni wavutse tariki ya 29 Nyakanga 1905.
1967: John Douglas Cockcroft, umuhanga mu Bugenge ukomoka mu Bwongereza wabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1951.