
Tariki ya 16 Ukwakira ni umunsi wa 290 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 76 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe bihe by’ingenzi byaranze uyi tariki mu mateka
Mu mwaka wa 94 nyuma y’iza rya yesu : Umwami Philippe I w’u Bufaransa yaciwe na Kiliziya Gaturika.
1793 : Marie-Antoinette, umwamikazi w’u Bufaransa wari umugore wa Louis XVI wariho mu gihe habaga impinduramatwara mu Bufaransa yakatiwe kwicwa aza kwicwa kuri iyi tariki.
1834: Ingoro y’ Inteko ishinga amategeko mu bwongereza yafashwe n’inkongi y’umuririo igice kinini kirangirika bikabije
1949: Hafunguwe imigenderanire hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage.
1951: Liaquat Ali Khan wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yiciwe kugera ahitwa Rawalpindi.
1962: Hatangiye inkundura y’ibibazo bijyanye n’ibisasu bya za misile hagati ya Cuba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1975: Rahima Banu, umwana wari ufite w’imyaka ibiri y’amavuko wabarizwaga mu gace ka Kuralia mu gihugu cya Bangladesh, niwe muntu wa nyuma wamenyekanye wagaragayeho indwara ya smallpox.
1975: Karol Józef Wojtyła yatorewe kuba Papa wa Kiliziya Gaturika ku izina rya Papa Yohani Pawulo wa II asimbuye Papa Yohani Pawulo wa I.
Niwe mupapa uza kumwanya wa kabiri ku rutonde rw’ababaye abashumba ba Kiliziya Gatolika bayiyoboye igihe kirekire.
1964 :U Bushinwa byashyize ahagaragara bombe y’uburozi bwari bumaze gukora.
1923: Hashinzwe kompanyi izwi cyane nka Walt Disney Company ku bufatanye bwa Walt Disney n’umuvandimwe we Roy Disney.
Iyi kompanyi yashinzwe imeze nk’igamije gutunganya ibishushanyo bigenda (cartoon/dessins animés). Ni imwe mu makompanyi afite ibigo by’itangazamakuru byinshi binyuranye birimo za televiziyo, amaradiyo n’ibyandika. Yashingiwe i Los Angeles muri California.
1940: Uwitwa Benjamin O. Davis Sr. yabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku mugabane w’ Afurika wahawe ipeti rya Jenerali mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2016: Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa yaratanze aho yari mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.uyu Umwami yavutse yitwa Jean Baptiste Ndahindurwa, yaje kuba umwami ku izina rya Kigeli V, yima ingoma mu mwaka wa 1959 ariko yabaye umwami w’u Rwanda kuigera muri 1961, igihe ubwami bwarandurwaga mu gihugu ahita ahunga.
Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste ni mwene Yuhi V Musinga akaba murumuna w’Umwami Mutara III Rudahigwa, ari nawe yasimbuye nyuma y’itanga rya mukuru we tariki 25 Nyakanga aguye i Burundi ku kagambane k’abakoloni b’Ababiligi bashakaga gutandukanya Abanyarwanda kugira ngo babashe kubayobora uko babyumva.
Uyu ni Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste mu kiganiro yigeze kugirana na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA).
Kigeli V yaragize ati “Mu by’ukuri navuye mu Rwanda atari njyewe ubishaka. Navanyweyo n’Ababiligi. Umwami Rudahigwa bamaze kumwica, Guverineri Generali w’u Rwanda n’u Burundi Jean Paul Harroy, yari biteguye gushyiraho undi usimbura Rudahigwa, noneho ku itariki 28 Nyakanga aba ari jyewe wima, hanyuma tariki 29 Nzeri 1959 nemeza leta y’Ababiligi ko nzaba Umwami Uganje (w’itegeko nshinga) mbishyiraho umukono imbere y’Inama Nkuru y’u Rwanda icyo gihe.”
1945: Mu Mujyi wa Québec mu gihugu cya Canada hashinzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (Food and Agriculture Organization/FAO), iri shami ryashingiwe.
1978 : Papa Jean-Paul II yatorewe kuyobora Kiliziya gaturika. Niwe mupapa wa mbere winjiye mu musigiti anagirana n’ubumwe n’ayandi madini ku buryo budasanzwe. Ni nawe kandi waciye agahigo ko guhita aba umuhire vuba, ategerejweho gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu muri 2014.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1914: Mohammed Zahir Shah wo mu gihugu cya Afganistan.
1430 : Jacques II, umwami wa Ecosse .
1888 : Eugene O’Neill, umuhimbyi w’amakinamico ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1936 .
1983 :Rémi Ochlik, umufotozi uzwiho gufotora intambara wo mu Bufaransa .
1947: Bob Weir, umunyamuziki wo muri Amerika.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihihiza Mutagatifu Thérèse de Jésus na Judith.
Inkomoko : ibitangazamakuru , ibitabo bivuga ku mateka , ndetse n’urubuga rw’ikigo kireberera ingoro z’umuco nyarwanda .