Tariki ya 16 /ugushyingo mu mateka : Hashinzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi
2000: Bwa mbere nyuma y’intambara yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vietnam, Perezida Bill Clinton yabaye uwa mbere wa USA wongeye gukandagiza ikirenge cye ku butaka bwa Vietnam.
1973: Richard Nixon wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku masezerano yiswe Trans-Alaska Pipeline Authorization Act yemeraga iyubakwa ry’umuyoboro wa peteroli muri Alaska (Alaska Pipeline).
1945: Hashinzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO.
1965: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangije igikorwa zise Venera Program cyahaye ubutumwa icyogajuru Venera 3 bwo kujya ku Mubumbe wa Venus. Iki ni cyo cyari kuzaba icya mbere mu byogajuru byose mu kugera ku butaka bw’undi mubumbe.
1988: Ku nshuro ya mbere muri Pakistan habaye amatora yagutse, abaturage bitorera Minisitiri w’Intebe wabaye Benazir Bhutto.
1914: Hafunguwe ku mugaragaro banki yitwa Federal Reserve ibumbiye hamwe amabanki agera kuri 12 yo muri Leta zitandukanye, ikaba yarakoraga nka Banki Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1940: Muri Jenoside yakorewe Abayahudi yibukwa ku izina rya Holocaust, Abanazi bigaruriye Pologne.
1944: Mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, ahitwa Düren mu Budage hasenywe bikomeye n’ibitero n’ingabo zishyize hamwe, zigamije kurwanya ingabo z’u Budage.
2010: Igikomangoma cy’u Bwongereza, William cyatangaje ko kizarushingana na Kate Middleton; ibi byabereye ahitwa Clarence House. Barashakanye ndetse ubukwe bwabo bwabaye mu 2011 bubarwa nka kimwe mu bikorwa byahanzwe amaso n’abantu batari bake ku Isi hose.