
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi
1908: Hashinzwe Sosiyete ya General Motors ikora imodoka zitari nke ku Isi.
1975: Papouasie-Nouvelle-Guinée yabonye ubwigenge.
1492: Bwa mbere ikibonezamvugo cyo mu rurimi rwo mu gihugu cya Espagne cyamurikiwe umwamikazi Isabella I.
1581: Inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’u Bwongereza yatoye itegeko ribuza ikurikizwa ry’imyemerere y’idini Gatulika ry’i Roma.
1920: Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa, mu mujyi wa Paris hateraniye inama ihuza urugaga rw’ibihugu binyuranye.
1924: Uwitwa Eleftherios Venizelos yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bugiriki ku nshuro ya kane.
1939: Mu ntangiriro y’intambara ya kabiri y’isi yose, Repubulika ya Irland yatangiye kugaba ibitero n’ibikorwa byo gusahura igihugu cy’u Bwongereza.
1945: Adolf Hitler, ufatwa nk’umunyagitugu wateguye ndetse agashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abayahudi yahungiye mu cyobo kiri munsi y’ubutaka kizwi mu rurimi rw’Ikidage nka Führerbunker.
1956: Perezida wa Misiri Gamal Abdel Nasser yarahiriye kongera gufata igihugu cya Palestine.
1978: Muhammad Zia-ul-Haq yatorewe kuba Perezida wa Pakistan.
1982: Habaye ubwicanyi bwa Sabra na Chatila, ubwo impunzi zo mu nkambi ebyiri muri Palesitina ziri Beyrouth zishwe n’Abanya-Liban b’abakirisitu batumwe n’Umuyobozi wabo Elie Hobeika, wabatumye kwihimura nyuma y’iyicwa rya Perezida wa Liban, Bachir Gemayel wishwe na Habib Tanious Chartouni, Umunya-Syria warwanyaga abakirisitu; hapfuye abantu bari hagati ya 700 na 3500.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki :
1387: Henri V, Umwami w’u Bwongereza.
1979: Fanny, umuririmbyi w’Umufaransakazi.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1380: Charles V, Umwami w’u Bufaransa.
1736: Gabriel Fahrenheit, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage, uzwi mu rugero rukoreshwa mu kubara ubuhehere bw’ahantu.