
Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga niko yihimbaga ariko ubundi ababyeyi be bamwise Joseph-Desire Mobutu. Yabonye izuba kuwa 14 Ukwakira 1930 atabaruka ku wa 7 Ugushyingo 1997.
DAILY BOX TODAY IN HISTORY
Yari umusirikare w’umunyagitugu ndetse yanabaye umukuru w’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubuzima bwe bwaranzwe n’amateka maremare.
Nubwo yiyitaga Marshall mu gihe yari ku butegetsi,yari afite ipeti rya Lieutenant General aza no kuva mu gisirikare kuko nubundi yari yarakigiyemo nk’igihano yahawe akiri ku ntebe y’ishuli bityo aho gufungwa nkuko yari yakatiwe imyaka 7, bakamujyana mu gisirikare cya bagashakabuhake cyitwaga “Force Republique” nkuko tubikesha urubuga Britannica.
Bimwe mu bihe byaranze uyu munsi mu mateka
1981: Visi Perezida Hosni Mubarak yatorewe kuba Perezida wa Misiri nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Anwar al Sadat yishwe.
1982: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan, yatangije intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.
1751: Hashinzwe ishuri rya mbere mu mateka y’Isi ryigisha ibijyanye n’igisirikare ryitwa Theresian Military Academy.
1819: Leta ya Alabama yiyunze ku zindi zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba iya 22 ku rutonde rwa Leta zariho icyo gihe.
1903: Ku nshuro ya mbere abavandimwe babiri bazwi nka Wright Brothers bagerageje kugurutsa indege yabo yiswe Wright Flyer. Bari bagamije guhagurukira ahitwa Kitty Hawk, mu Majyaruguru ya Leta ya Carolina.
1942: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, u Buyapani na Thailand byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.
1946: Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye yatoye ahagomba gushyirwa icyicaro gikuru cyaho, hemezwa mu Mujyi wa New York.
1955: Umuryango w’Abibumbye waragutse, nyuma yo kongerwamo ibihugu bya Albania, Austria, Bulgaria, Cambodia, Finland, Hungary, Ireland, u Butaliyani, Jordan, Laos, Libya, Nepal, Portugal, Romania, Espagne na Sri Lanka.
1961: Tanzania yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1952: Mu Ntambara ya Koreya, Umuryango w’Abibumbye n’ingabo za Koreya y’Epfo batangije igikorwa cyiswe Operation Showdown kigamijwe kurwanya u Bushinwa mu gitero cya gisirikare cyabereye ahitwa Iron Triangle.
1968: Jim Hines wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umugabo wa mbere waciye agahigo ko kwiruka metero 100 mu gihe kigufi kitagera ku masegonda 10, kuko muri aya marushanwa y’imikino ngororangingo yari yabereye muri Mexico yashoboye kwiruka metero 100 mu gihe kitarenze amasegonda 9,95.
1973: Muri Thailand habaye imyigaragambyo ikozwe n’abanyeshuri binubira ndetse bamagana ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Thanom.
1999: Umuryango w’Abibumbye wakiriye ibihugu bya Kiribati, Nauru na Tonga.
2003: Uwari Perezida wa Pakistan Pervez Musharaf yarokotse igitero cyari kigamije kumuhitana.
2004: Hatashywe ku mugaragaro ikiraro kirekire ku Isi, kibarizwa mu Bufaransa ahitwa Millau, kizwi ku izina rya Millau Viaduct.
2008: George W. Bush yakoze urugendo rwe rwa kane ari narwo rwa nyuma yagiriye muri Irak ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uru rugendo ni rwo yagiriyemo ikibazo kuko umunyamakuru witwa Muntadhar al-Zaidi yakuye inkweto mu birenge akazimutera, icyo gihe Perezida Bush yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Baghdad.
1882: Hashinzwe Kaminuza ya Punjab mu Buhinde, nyuma agace irimo kahindutse Uburengerazuba bwa Pakistan.
1943: Imfungwa z’Abayahudi zari zifungiwe n’Abanazi mu Nkambi ya Sobibor muri Pologne zarigaragambije, zihitana abarinzi bagera kuri 11, zinakomeretsa abandi batari bake.
Mu mfungwa zigera kuri 600 zari muri nkambi, kimwe cya kabiri cyazo zashoboye gucika ndetse ku bw’amahirwe 50 muri zo zirokoka Jenoside yakorewe Abayahudi.
1994: Uwari umuyobozi wa Palestine, Yasser Arafat, Minisitiri w’Intebe wa Israel Yitzhak Rabin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Shimon Peres bashyikirijwe Igihembo cyitiriwe Nobel bitewe n’ibyo bakoze bikomeye mu masezerano y’i Oslo ajyanye n’ishyirwaho rya Guverinoma ya Palestine.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1890: Dwight D. Eisenhower, wabaje Jenerali mu Ngabo za Amerika, yabaye kandi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1890: Dwight D. Eisenhower, wabaje Jenerali mu Ngabo za Amerika, yabaye kandi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1930: Joseph-Désiré Mobutu: Wayoboye RDC kikitwa Zaïre kuva mu 1965 kugeza mu 1997. Amazina ye nyakuri ni Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga. Yitirirwaga kuba ’indwanyi igenda ikusanya intsinzi ubutitsa aho ivuye ihasiga umuriro’. Utundi tubyiniriro ni Umuyobozi mukuru w’impinduramatwara na Maréchal wa Zaïre.
1930: Joseph-Désiré Mobutu: Wayoboye RDC kikitwa Zaïre kuva mu 1965 kugeza mu 1997. Amazina ye nyakuri ni Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga. Yitirirwaga kuba ’indwanyi igenda ikusanya intsinzi ubutitsa aho ivuye ihasiga umuriro’. Utundi tubyiniriro ni Umuyobozi mukuru w’impinduramatwara na Maréchal wa Zaïre.