Tariki ya 14 Nzeri mu mateka y’Isi : Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi

Bimwe mu byabaye ku itariki ya 14 Nzeri mu mateka:
1829: Hasinywe amasezerano ya Andrinople, hagati y’ubwami bwa Ottaman n’u Burusiya arangiza intambara yatangiye mu 1828 hagati y’ibi bihugu byombi.
1901: Theodore Roosevelt yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
1960: Hashinzwe umuryango w’ibihugu bikize kuri peteroli OPEP (Organisation des pays exportateurs de pétrole). 1814 : Francis Scott Key yanditse umuvugo The Star-Spangled Banner, yaje kuvamo indirimbo yubahiriza igihugu y’Amerika.
Mu 1940 mu ntambara ya kabiri y’isi yose ingabo z’u Budage zinjiye mu mugi wa Paris mu Bufaransa ndetse zigenzura icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 4.
Mu 1777 kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeje ibendera igihugu cyagombaga kujya gikoresha.
Mu 1892 Spain yamanitse amaboko mu ntambara yabahanganishaga n’Abongereza ku kirwa cya Falkland.
Mu 2002 kimwe mu bibuye (asteroid) bibungera mu isanzure gifite umurambararo wa metero 73 cyaburiwe irengero mu gihe cyabonekaga mu kirere cy’isi.
2018 Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko, yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje. Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.
Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be baherukaga gusaba imbabazi muri Kamena uyu mwaka.
Gusa ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho idatunguranye kuko hari hashize iminsi ine gusa aseshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.
Mu bisobanuro umwunganira mu mategeko yatanze, Mukamusoni Antoinette, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.
Gusa ababikurikiranira hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.
Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.
Ingabire Victoire we wafunzwe mu 2010 ahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi ubwo yari aje kwiyamamaza mu matora ya 2010, yakomeje kwitwara neza.
Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ingabire Victoire we muri 2013 ari ho yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 15.
Ibyo byagaragariraga cyane mu gihe ibitangazamakuru byabaga byasuye Gereza ya Kigali yari afungiyemo, bitewe n’uburyo yubahirizaga gahunda za Gereza.
Iyi nkuru ije itunguranye, iraza gushimangira raporo zigaragaza ko u Rwanda rugenda rutera imbere mu butabera.
Gusa iraza no kunyomoza izindi raporo z’imiryango nka Human Right Watch itarahwemye kurwibasira ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:
· Bugesera: 23
· Nyarugenge: 447
· Musanze: 149
· Gicumbi: 65
· Nyanza: 63
· Rubavu: 158
· Rwamagana: 455
· Nyagatare: 24
· Huye: 484
· Muhanga: 207
· Ngoma: 35
· Rusizi: 7
· Nyamagabe: 23
2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo:
1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agYragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;
3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga
4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:
1849: Ivan Pavlov, umuganga ukomoka mu Burusiya wabonye mu 1936 igihembo cya Nobel mu mikorere y’umubiri
Elenesto Che Guevara ku wa 14 Nzeri 1928 yaravutse. Uyu yari umuyobozi w’impinduramatwara za gikomimisite.
Che akaba yarakomokaga mu gihugu cya Argentina ariko akaba yarabaye igihe kinini iruhande rwa Fidel Castro muri Cuba.
Mu 1946 Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yaravutse.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki:
Mu 1920 Max Weber umuhanga w’Umudage yarapfuye. Uyu akaba yari azobere mu by’ubukungu, imibanire y’abantu n’ibindi.
Mu 1986 umwanditsi wo muri Argentina Jorge Luis Borges yitabye Imana.
1523: Adrien VI, Papa wavutse tariki ya 2 Werurwe 1459
1901: William McKinley, Perezida w’Amerika, wavutse tariki ya 29 Mutarama 1843.
1982: Béchir Gemayel, Perezida wa Libani