General Today in HistoryHomeToday in Sport History

Tariki ya 10 / Ukuboza mu mateka : Nibwo Mississippi yabaye Leta ya 20 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika

DAILY BOX

Uyu munsi ku wa kabiri ,Turi ku tariki 10 Ukuboza 2024, umunsi wa 345 w’umwaka, ni iminsi 21 isigaye uyu mwaka ugasozwa .

Bimwe mu by’ingenzi byabaye kuwa 10 Ukuboza

1817 : Nibwo Mississippi yabaye Leta ya 20 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1869 : Abagore bemerewe bwa mbre uburenganzira bwo gutora (ariko badatorwa) muri Wyoming.

1876 : Inkongi y’umuriro i Sacramento, USA, yahitanye abantu 110.

1987 : Havutse Gonzalo Higuain, umunya Argentine wakiniye ikipe y’umupira w’amaguru y’icyo gihugu ndetse akamenyekana cyane mu makipe atandukanye nka Juventus, Real Madrid, Napoli, Milan na Chelsea.

1520 : Nibwo Martin Luther yatwitse bimwe mu bimenyetso by’Ubupapa (bulle papale) kuko atari yishimiye ibyo yitaga umuvumo uziririjwe wabyo.

1985 : Havutse Tresor Mputu wamenyekanye cyane mu ikipe ya TP Mazembe ndetse no mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leopards.

1775 : Ubwato bubiri butwaye abacakara bavaga muri Afrika, bwaraohamye mu nyanja hapfa abantu 1200

1971 : Umuririmbyi Franck Zappa, yarakubiswe akomeretswa mu maso no ku maguru, agira imvune mu ntugu n’imbavu. Yakubiswe n’umusore wari ufite ifuhe ryinshi ku mukunzi we (fiancée), wari waratwawe umutima n’uyu muririmbyi, n’ubwo we atari azi umukobwa.

1961 : Papa Yohana wa 23 (Giovanni XXIII), yahamagariye abakristo aho bari hose ku isi gutahiriza umugozi umwe, baunga ubumwe, bagahuza n’imyumvire.

1963 : Nibwo Zanzibar yabonye ubwigenge, unmwaka umwe mbere y’uko iba igihugu kimwe na Tanganyika bigahinduka Tanzania .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *