
Tariki 10 Nzeri ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itanu n’gatanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 112 uyu mwaka ukagera ku musozo ndetse Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Apelle na Aubert.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2002: Nyuma y’imyaka irindwi ari mu buhungiro, Nawaz Sharif wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Pakistan yasubiye mu gihugu cye.
1963: Abanyeshuri bagera kuri 20 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika bemerewe kujya kwiga mu mashuri ya Leta muri Alabama.
1967: Abaturage ba Gibraltar bahisemo gutora ko bakomeza kugengwa n’u Bwongereza aho kuba kimwe mu bice by’u Budage.
1972: Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere batsinzwe umukino w’amaboko wa basketball ubwo bahanganaga n’ikipe ya Basketball bari mu gihugu cy’u Budage mu Mujyi wa Munich.
1974: Guinea-Bissau yabonye ubwigenge bwayo yibohora ingoyi y’ubukoloni bwa Portugal.
1990: Basilique Notre-Dame de La Paix yubatse i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire ari na yo Nyubako ya Kiliziya nini cyane ku mugabane wa Afurika yahawe umugisha na Papa Jean-Paul II.
1823: Simón Bolívar yabaye Perezida wa Peru.
1989: Elisabeth (Sissi), umugore w’umwami w’abami wa Austriche yishwe n’uwitwa Luigi Lucheni.
1939: Mu ntambara ya Kabiri y’isi yose, Canada yatangaje ko igiye kugaba ibitero ku Banazi bo mu Budage, nyuma yo kwiyunga n’u Bufaransa, u Bwongereza, New Zelande ndetse na Australia.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1887: Giovanni Gronchi yabaye Perezida w’u Butaliyani.
1169 Alexios II Komnenos, umwami w’abami wa Byzantine (1180-83), wavukiye i Constantinople.
1550 Alonso Pérez de Guzmán, Duke wa 7 wa Medina Sidoniya, umuyobozi wa Armada wo muri Esipanye, wavukiye Sanlúcar de Barrameda, Cádiz, Espanye.
1561 Hernando Arias de Saavedra, uwari guverineri w’abakoloni bo muri Esipanye n’Amerika, wavukiye Asunción .
Maria Theresa wo muri Espanye (1638-1683) Umwamikazi wa Louis XIV w’Ubufaransa, wavukiye El Escorial, Espanye
1645 Romeyn de Hooghe, umunyabugeni w’umudage n’umucuzi wa zahabu, wavukiye i Amsterdam, mu Buholandi .\
1714 Niccolò Jommelli, umuhimbyi w’Ubutaliyani, wavukiye Aversa, mu Bwami bwa Naples.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1983: B. J. Vorster, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
2000: Zaib-un-Nissa Hamidullah, umunyamakuru n’umwanditsi wo mu gihugu cya Pakistan.