General Today in HistoryHome

Tariki ya 01 /Ugushyingo mu mateka : Umunyepolitiki , Mbonyumutwa Dominique yakubitiwe i Gitarama avuye gusenga

Mbonyumutwa Dominique .

Taliki ya mbere Ugushyingo buri mwaka, ni umunsi w’Abatagatifu bose .

Tariki ya 1 Ugushyingo ni umunsi wa 306 mu minsi isanzwe y’umwaka, bivuze ko hasigaye iminsi 60 ngo urangire.

Bimwe mu byibukwa ku wa 01 Ugushyingo

2000: Urugaga rw’amakompanyi y’indege “Alliance Sky Team” igizwe na Air France, Delta Ailines, Aeromexico na Korean Air baciye iteka ko ntawe uzongera kwemererwa gutumura itabi mu ndege zabo kandi mu ngendo zose. Ibi byaje kwiganwa n’andi makompanyi y’indege yo ku isi hose, uretse makeya ya Gisirikare, nabyo kandi mu buryo bwihariye. Mbere y’iri teka, indege nini zagiraga utwumba tugenewe kunywerwamo itabi, hakaba n’izitaratugiraga bakarinywera aho bicaye, gusa bagasabwa kurizimisha igitonyanga cy’amazi.

1971: Mu Buhinde umuyaga wahitanye abantu 6000

1980: Icyogajuru Voyager cyohereje ku isi amashusho ya mbere y’umubumbe Saturne uri kure cyane y’isi ituwe.

1959 : Mbonyumutwa wayoboye u Rwanda bwa mbere nka Perezida yakubiswe n’abasore bari bamutegeye mu nzira bamuziza ko yari ashyigikiye ko havaho ingoma ya cyami. Yari avuye mu Misa mu Byimana nyuma yo gusanga ko yari yatumiwe mu nama ya baringa y’aba sous-chef bagize Ndiza, aza gusanga uwamuhaye ayo makuru y’inama yaramubeshye.

1993:Nibwo CEE yahindutse Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU – UE)

1611: umukino wa komedi witwa The tampest w’umuhanzi William Shakespear werekanywe bwa mbere i Londres .

1179: Phillip II yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubufaransa (France)

1956:Ubwo Hongrie yabonaga ibimodoka bya rutura by’intambara biza bisatira inkiko zayo, yahise isaba Umuryango w’Abibumbye kureba icyo wakora ngo ucubye ubukana bwa URSS

1956: Nibwo habaye inama idasanzwe ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye, yize ku kibazo cya Canal de Suez, cyavugishaga benshi menshi, ku buryo hatutumbaga intambara hagati y’ibihugu.

1963: Muri Vietnam byari bimaze kumenyerwa ko buri muperezida ajyaho ahiritse ubutegetsi, nawe akazavaho akorewe kudeta. Ni nako uyu munsi byagendekeye Ngo Dinh Diem.

1964: Nibwo Umuryango w’Abaibumbye wakiriye Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Mbere yaho, LONI yari isanganywe ibihugu bibiri bitandukanye aribyo Tanganyika na Zanzibar

1968:Ku ruhande rwa USA, Johnson yahagaritswe iyoherezwa ry’ibisasu byaraswaga mu gihugu cya Vietnam, hifashishijwe indege z’intambara

2000: Nyuma y’imyaka umunani Yougoslavie yivanye mu Muryango w’Abibumbye, yongeye gusaba gusubiramo, irabyemererwa.

2002: Nibwo Eliane Aguillaume, yaciwe amende kubwo kwerekana amabere ye mu ruhame, ku kibuga cy’indege muri USA. Yaciwe amande y’amadolari abairi, n’anadi madolari 130 y’ikurikiranarubanza.

2002: Muri Maroc ahitwa El-Jadida, Gereza ya gisivile ya Sidi-Moussa yafashwe n’inkongi, hagwà imfungwa 50.

1337:Urwandiko rwa Édouard III, rwahuriranye n’itangira ry’intambara yiswe iy’imyaka ijana .

1755: Umutingito washegeshe Lisbonne uhitana abantu 30 000

2000: Ikompanyi y’indege Swissair yatangaje ko kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2001 abagenzi bose bazajya bagaragaza imyitwarire itizewe mu ndege, bazajya baboheshwa iminyururu idacika ariko ikoze muri Plastiki. Ibi byari byatewe n’uko mu mwaka w’1999 hari habaruwe inshuro 502 (cases) z’aho abagenzi bagiraga amahane mu ndege, bamwe kubw’umuvuduko batishimiye, abandi kubwo gushaka kwinjira aho batagenewe, hatanibagiranye abasinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *