Tariki 8 Gashyantare mu mateka : Hashinzwe Misiyoni ya Save

Tariki ya 8 Gashyantare ni umunsi wa 39 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 326 tukagana ku musozo w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka yo hirya no hino ku isi .

590 : Gregoire wa mbere yatorewe kuba Papa wa kiliziya gatolika .

1526 : Inkubi y’umuyaga yibasiye inkombe z’igihugu cy’ubuholandi hanyuma amagana y’abantu bahasiga ubuzima .

1622 : Umwami James wa mbere w’Ubwongereza yasheshe inteko inshinga amategeko y’ubwami bw’Abongereza bitunguranye .

1900: abapadiri bera bashinze bwa mbere mu Rwanda, Misiyoni ya Save.

1904 : Hashojwe intambara karundura yarimo ihuza ibihugu by’ubuyapani ndetse n’Uburusiya .

1910 : ibihugu by’Ububiligi, Ubudage n’Ubwongereza byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane yagenaga ibijyanye n’imipaka y’icyahoze ari Zaire [ DRC] , aya masezerano yabereye mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi .

1974 : Itsinda ry’abasirikare bari bayobowe na Aboubacar Sangoule Lamizana bakoze Coup d’etat mu gihugu cya Burikinafaso.

1979 : Denis Sassou – Nguesso yatorewe kuba Perezida wa Repubulika y’igihugu cya Kongo Brazaville .

2007 : Hasinywe amasezerano agena kubaho kwa leta y’ubumwe y’igihugu cya Palesitine .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *