Tariki 23 / Nzeri mu mateka : Ubwami bwa Hejaz na Nejd bwahinduye amazina buhabwa izina rya Saudi Arabia

Ubwami bwa Hejaz na Nejd bwahinduye amazina buhabwa izina rya Saudi Arabia.

Tariki 23 Nzeri ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 99 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza mutagatifu Projet, Paxent wahowe Imana yiciwe ahitwa Vénéré i Paris mu Bufaransa.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1999: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere hizihijwe umunsi mukuru wiswe Celebrate Bisexuality Day aho ababana badahuje ibitsina babyizihiza.

2002: Ku nshuro ya mbere hashyizwe ku mugaragaro porogaramu ikoreshwa mu bijyanye na Internet (web browser) ya Mozilla Firefox (“Phoenix 0.1”).

2004: Hatangajwe ko mu gihugu cya Haiti umwuzure wahitanye abantu ku 1070.

1845: Club ya Knickerbockers Baseball muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije imikino yubahirije amategeko akoreshwa muri ibi bihe mu mikino ya Baseball.

1846: Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ikirere (astronomer), umufaransa Urbain Jean Joseph Le Verrier ari kumwe n’Umwongereza John Couch Adams bavumbuye umubumbe wa Neptune, ubu buvumbuzi bwongeye kwemezwa n’Umudage Johann Gottfried Galle.

1973: Juan Perón yasubiye ku butegetsi mu gihugu cya Argentina.

1983: Gerrie Coetzee wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yabaye Umunyafurika wa mbere mu bakina imikino y’iteramakofi yabaye uwa mbere mu rwego rw’isi rw’abafite ibiro biremeye.

1983: Indege yitwa Gulf Air Flight 771 yararashwe abantu 117 bari bayirimo bose bitaba Imana.

1932: Ubwami bwa Hejaz na Nejd bwahinduye amazina buhabwa izina rya Saudi Arabia.

1972: Perezida Ferdinand Marcos wa Philipines yatangarije kuri televiziyo na Radiyo by’igihugu itangira ry’icyo yise martial law.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1978: Worm Miller, Umunyamerika watunganyaga ibijyanye n’ama film.

1985: Hossein Ka’abi, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Iran.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1851: Émilie Gamelin, Umubikira ukomoka muri Canada, ni na we washinze Umuryango w’Ababikira bitwa Sisters of Providence.

2009: Paul B. Fay wari umucuruzi ukomeye ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *