Tariki 20 /Nzeri mu mateka : Repubulika ya Vietnam yinjiye mu Muryango w’Abibumbye [byinshi kuri iyi tariki]

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1977: Repubulika ya Vietnam yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1979: Mu bwami bwa Centrafrique habaye ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat). Icyo gihe hahiritswe ubutegetsi bw’umwami w’Abami Bokassa I.

2000: Inyubako y’ibiro by’ubutasi by’Abongereza MI6 (Secret Intelligence Service) yagabweho ibitero n’indege yakozwe n’Abarusiya yitwa Mark 22 ibasha gushwanyaguza ibifaru (anti-tank missile).

2001: Perezida George W. Bush yamenyesheje abagize Congress ndetse n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko igihugu cyabo kigiye gutangiza intambara yo kurwanya iterabwoba.

1982: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abakinnyi bagize ishyirahamwe NFL (National Football League) batangiye imyigaragambyo yamaze iminsi 57.

1984: Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Beirut muri Lebanon byagabweho ibitero by’abiyahuzi biturikirijeho bombe bihitana bantu 22.

1990: Ossetia y’Amajyepfo yatangaje ko itangiye kwigenga, yitandukanya na Georgia.

1498: U Buyapani bwibasiwe na Tsunami yasenye bikomeye amazu menshi arimo ikibumbano cya Buddha (Great Buddha) cyari mu gace kitwa Kōtoku-in muri Kamakura ahitwa Kanagawa.

1848: Hashinzwe umuyango udaharanira inyungu ugamije iterambere ry’ubumenyi. Uyu muryango wiswe AAAS (American Association for the Advancement of Science).

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1925: Ananda Mahidol, wabaye umwami wa Thailand.

1561 : Francis Bacon, Umwanditsi w’Umwongereza.

1729 : Gotthold Ephraim Lessing, Umwanditsi w’Umudage.

1858 : Beatrice Webb, Umwanditsi w’Umwongereza.

1914 : Igikomangoma Sisowath Sirik Matak, Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Cambodge.

1937 : Jean-Pierre Miquel, Umwanditsi w’Umufaransa.

1791: Havutse Michael Faraday, umuhanga mu butabire n’ubugenge. Ni we wavumbuye ihame rikoresha moteur éléctrique.

1953: Havutse Ségolène Royal, umudamu wakoze imirimo myinshi ya politiki mu Bufaransa, akaniyamamariza kuyobora icyo gihugu ariko ntibyamuhira.

1985 : Tommy Knight,umukinnyi wa filimi ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

1980: Madison Young, washinze Femina Potens Art Gallery.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1970: Alexandros Othonaios, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki.

2003: Simon Muzenda, Umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *