Tariki 17 Nzeri : Urubanza rwa Lizinde n’abandi 46 baregwaga hamwe rwaratangiye kuburanishwa mu Ruhengeri

Ingorane ku bakomoka mu Bugoyi ubwo Col Lizinde uhakomoka yashinjwaga guhirika Habyarimana.

Tariki ya 17 Nzeri ni umunsi wa 261 w’umwaka ubura iminsi 105 ngo ugere ku musozo

Bimwe mu bihe byaranze iyi tariki mu mateka

1980 : Anastasio Somoza, wahoze ari umunyagitugu muri Nicaragua, yishwe n’igisasu cyatezwe mu modoka ye i Asunción muri Paraguay.

Tariki 17 Nzeri 1981: Urubanza rwa Lizinde n’abandi 46 baregwaga hamwe rwaratangiye mu Ruhengeri , Mu 1980 ubwo Lizinde yafatwaga, Sebikari yakoraga muri Gishwati mu mushinga witwaga GBK Gishwati ashinzwe gupima ubutaka.

Inkundura ya Perezida Juvénal Habyarimana na Colonel Lizinde Théoneste wari ukuriye iperereza mu 1980, yazengereje abaturage bo mu Bugoyi kugeza ubwo butegetsi buhirimye mu 1994.

Kuwa Gatatu tariki 23 Mata 1980, nibwo hasohotse amakuru atunguranye ko Lizinde wari ukuriye iperereza yafatanywe n’abandi basaga 40 bakekwaho gutegura umugambi wo guhirika Habyarimana.

Kugeza n’ubu ntawe urabasha gusobanura neza icyo Habyarimana na Lizinde bapfaga nyuma y’imyaka irindwi bafatanyije guhirika Perezida Grégoire Kayibanda ariko icyizwi ni uko ifungwa rye ryakurikiwe n’itotezwa ry’abari batuye mu Bugoyi cyane cyane muri Komine Rwerere aho Lizinde yakomokaga.

Uretse abantu bakuze basigaye muri ako gace, ibimenyetso by’ayo mateka bisigaye ni inzu ya Lizinde iri hepfo gato y’ibiro by’Umurenge wa Busasamana nayo yashaje kuko imaze igihe ntawe uyituyemo

Sebikari Félicien, ni umusaza utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu hafi y’aho Lizinde yavukiye.

Yavuze ko yari amuzi nk’umusirikare mukuru wavukaga muri ako gace, akamwibukira ku buryo yakundaga kuza muri kajugujugu aje gusura iwabo no kwitabira ibirori by’inshuti.

1991 : Koreya zombi zemewe na Loni nk’ibihugu byigenga

2003 : Perezida wavanweho muri Guinée-Bissau, Kumba Yala, yasinye amasezerano n’aba putschiste yemera kureka ubutegetsi.

1997 : Papa Jean-Paul II yatoye Bazirika y’umutima mutagatifu ( Basilique du Sacré-Cœur ) y’i Marseille mu murongo wa bazirika nto.

2004 : Inkubi y’umuyaga yiswe « Jeanne d’Arc » yishe abagera ku 3000 muri Haïti.

 480 : Hatangiye intambara yo ku cyambu cya Aritemeziya (Bataille du Cap d’Artémision) yahuje Abaperise n’Abanyatene.

14 : Sena ya Roma yatoye ko Auguste, wayoboye Roma yari afite imbaraga mvajuru mu kwezi kumwe nyuma y’urupfu rwe.

1374 :Umwami Louis I wa Hongrie yahaye Koszyce imbaraga zidasanzwe

1549 : Papa Paul III yasubitse inama ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika bashyiraho amategeko n’amabwiriza ayigenga (concile) ya Trente nyuma y’uko Charles Quint ayivanzemo.

1630 : Umujyi wa Boston warashinzwe

1786 : Ienari Tokugawa yabaye umwami w’u Buyapani

1787 : Muri Amerika hatowe itegeko nshinga riyobowe na Perezida wariho, Thomas Jefferson.

1793 : Hatowe amategeko ahana abakekwaho amakosa atandukanye mu mpinduramatwara mu Bufaransa

1935 : Manuel Luis Quezón yatorewe kuba Perezida wa Commonwealth muri Philippine

1939 : Ingabo z’Abasoviyete zigaruriye Pologne mu ntambara ya kabiri y’Isi

1948 : Folke Bernadotte, Umuhuza mu makimbirane ya Isiraheli na Palesitina wakomokaga muri Suede yishwe na Lehi imbere ya Yeruzalemu .

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

 879 : Charles III, wiyitaga uciye bugufi, umwami w’u Bufaransa watanze tariki ya 7 Ukwakira 929

1922 : Agostinho Neto, umusizi akaba na Perezida wa Angola , apfa tariki ya 10 Nzeri 1979

1966 : Paula Jones,yahoze ari umukozi wa Leta ya Arkansas muri Amerika wakurikiranye Perezida Bill Clinton mu gihe yavugwagaho ubusambanyi na Monica Lewinsky.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1665 : Philippe IV wabaye umwami wa Espagne kuva mu 1621 kugera mu 1665

1948 : Folke Bernadotte, wagizwe umuhuza na Loni w’abahanganye mu Burasirazuba bwo hagati.

1980 : Anastasio Somoza Debayle, Perezida wa Nicaragua

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *