
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020 : Bwa mbere mu Rwanda byatangajwe ko hagiye gutangira ubuhinzi bw’urumogi hanyuma rukoherezwa mu mahanga mu nganda zikora imiti. Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yashimangiye ko bitazaha icyuho abarukoresha nk’ikiyobyabwenge.
2021: Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’lkigo Nyafurika cy’Ubucuruzi cyitwa Africa Electronic Trade Group, yemerera icyo Kigo kugira icyicaro mu Rwanda.
1884: Greenwich, mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza hagizwe ahagena igihe mpuzamahanga (Universal Time).
1970: Fiji yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1972: Indege ya Aeroflot Ilyushin Il-62 yagiriye impanuka hanze y’umurwa mukuru wa Moscow; iyi mpanuka yahitanye abantu 176.
1983: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashyizwe ahagaragara umuyoboro wa telefoni zigendanwa ( cellular network) muri Leta ya Illinois, bikozwe n’ ikompanyi ikora ibijyanye n’itumanaho yitwa Ameritech Mobile Communications muri iki gihe izwi nka AT&T.
1990: Muri Liban hasojwe intambara ya gisivile izwi mu mateka nka ’Lebanese Civil War’. Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’ingabo za Syria mu duce tunyuranye, gituma hahirikwa ku butegetsi Jenerali Michel Aoun wari Perezida wa Libani.
2010: Muri Chile habaye impanuka mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cy’ahitwa Copiapó. Abakozi bagera kuri 33 bashoboye kurokoka iyi mpanuka nyuma y’iminsi 69 bibera ikuzimu bategereje ubutabazi bw’ababari hejuru.
1946: U Bufaransa bwemeye itegeko nshinga rishyiraho repubulika ya kane.
1962: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’inyanja ya Pacifique hadutse inkubi y’umuyaga udasanzwe uzwi mu ndimi z’amahanga nka cyclone. Iyi nkubi yasize ihitanye abantu bagera 46.
Andi ni amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga utanga amahugunva ku byerekeye Ubuzima witwa Center for International Reproductive Health Training, yemerera uwo muryango mpuzamahanga kugira icyicaro mu Rwanda.
Hari kandi amasezerano hagati ya Guverinoma y ‘u Rwanda n’Ihuriro rya Kaminuza zo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’lgifaransa (Association Universitaire de la Francophonie), yemerera iryo Huriro kugira icyicaro mu Rwanda.
1961 : Igikomangoma cy’u Burundi Louis Rwagasore waharaniraga ubwigenge bw’icyo gihugu yarishwe.Louis Rwagasore yari umuhungu w’ umwami Mwambutsa IV na Thérèse Kayonga. Yavukiye mu Gitega mu Burundi tariki 10 Mutarama 1932.
Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’ u Burundi yishwe tariki 13 Ukwakira 1961 abana be babiri bapfa mu minsi yakurikiyeho nyuma y’ uko bari babanje kuburirwa irengero.
U Burundi bushinja Ububiligi kuba nyirabayazana w’ ikibazo cy’ amoko gikomeje gushegesha u Burundi. Iki kibazo cyatangiye u Burundi bumaze kubona ubwigenge n’ ubu ntawavuga ko cyakemutse burundu.
U Burundi bwabonye ubwigenge nyuma y’ amezi make Rwagasore apfuye kuko bwabuboneye rimwe n’ u Rwanda tariki 1 Nyakanga 1962.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1282 Nichiren Umuyapani washinze Budisime ya Nichiren .
1415 Thomas FitzAlan,, umuyobozi w’ingabo z’Ubwongereza .
1508 Edmund de Ros, Baron de Ros wa 11 wa Helmsley, umunyapolitiki w’Umwongereza .
1605 Theodore Beza, umuhanga mu bya tewolojiya w’umuporotesitanti yapfuye afite imyaka 86 .
1652 Abraham Verhoeven, yabaye umukozi w’icapiro rya Flemande n’umwanditsi w’ikinyamakuru .
1673 Kristoffer Gabel, umunyapolitike wo muri Danemarke .
1680 Daniel Elsevier, umwanditsi w’ibitabo w’Umuholandi, yapfuye afite imyaka 54 .
1687 Geminiano Montanari, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere wo mu Butaliyani .
1701 Andreas Anton Schmelzer, umuhimbyi w’imivugo wa Otirishiya, yapfuye afite imyaka 47 .
1706 Iyasu I, Mukuru, Umwami wa Etiyopiya (1682-1706) .
1708 Henry de Nassau, Lord Overkirk, umuyobozi w’ingabo z’Ubuholandi akaba na Marshall mukuru wa William III w’Ubwongereza, yapfuye afite imyaka 67 .
1759 John Henley, umunyamadini w’Umwongereza, yapfuye afite imyaka 64 .