
Samia Suluhu usanzwe ari Perezida wa Tanzania yategetse ko hakorwa iperereza ku iyicwa rya Mohamed Ali Kibao wari umwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi bakomeye muri Tanzania.
Samia yavuze ko yihanganishije umuryango wa Kibao, inshuti ze na bene wabo, n’abakuriye ishyaka Chadema ndetse abicishije kuri X ,Perezida Samia yagize ati: “Nategetse abashinzwe iperereza kumpa raporo irambuye kuri iki gikorwa cy’urwango, hamwe n’ibindi bisa na cyo, vuba bishoboka.
“Igihugu cyacu ni demokarasi, kandi buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho. Leta nyoboye ntabwo yihanganira ibikorwa nk’ibi by’ubugome.”
Ishyaka Chadema ariryo nyakwigendera Mohamed Ali Kibao yabarizwagamo rivuga ko abantu bitwaje intwaro bahagaritse iyo modoka rusange igeze hafi y’ahitwa Tegeta bakoresheje imodoka bwite ebyiri, bategeka umushoferi n’abagenzi kudasohoka mu modoka, “binjiramo basohora ku ngufu Mzee Kibao wari ugiye i Tanga”. Ali Kibao yari mu bunyamabanga bw’ishyaka Chadema, byatangajwe ko yaburiwe irengero ku wa gatandatu nyuma y’uko avanywe mu modoka rusange n’abantu batamenyekanye ubwo yarimo yerekeza iwabo ku ivuko mu mujyi wa Tanga avuye i Dar es Salaam.
Iyicwa rya Kibao ryateye uburakari no kwamaganwa muri Tanzania, benshi basaba leta gufata ingamba ku bantu baburirwa irengero, abashimutwa na bamwe bicwa.
Ku butegetsi bwa John Magufuli (2015 – 2021) leta ye yanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gufunga ubwisanzure bw’itangazamakuru.Ageze ku butegetsi, Samia Suluhu yizeje igihugu cyubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bwa bose.
Urupfu rwa rwa Kibao rwateye uburakari no kwamaganwa muri Tanzania, benshi basaba leta gufata ingamba ku bantu baburirwa irengero, abashimutwa na bamwe bicwa.