HomePolitics

Tanzania : abaturage bo mu bwoko bwa Maasai bari mu myigaragambyo bamagana ihonyorwa ry’uburenganzira bwabo

Mu gihugu cya Tanzania , Abaturage bo mu bwoko bw’aba maasai bari mu bukangurambaga bwo gushaka abaterankunga mpuzamahanga kugirango babafashe gusaba guverinoma yabo no guhagarika ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu nyuma yo kwirukanwa ku gahato mu butaka bwabo .

Abayobozi bavuga ko uku kwirukanwa kw’aba baturage ari mu buryo bwo kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, ariko abaturage bo mu bwoko bwa aba -Maasai bashinje abashinzwe parike n’inzego zishinzwe umutekano iterabwoba n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwabo, harimo ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ifatwa ndetse rinakorwa bunyago ry’amatungo yabo mu rwego rwo kugirango batume bimuka muri aka gace.

Kubera ko inkiko zo mu gihugu zitigeze zifata icyemezo cyo gushyigikira aba-Maasai bahohotewe, abaturage bagejeje ibirego byabo kuri miryango ireberera uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga ikomeye inatera inkunga guverinoma yo mu Budage ndetse banagejeje iki kibazo cyabo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, babasaba guhagarika inkunga ikomeye no guhatira guverinoma guhagarika ihohoterwa rivugwa.

Ubushyamirane bumaze igihe kirere hagati y’abayobozi n’iyi miryango y’aba masai rimwe na rimwe bwateje amakimbirane yatumye bamwe banatakaza ubuzima, nyuma yuko guverinoma itangije gahunda guhera mu mwaka wa 2022 yo kwimura abantu bagera ku 82,000 bava mu gace kazwi cyane ka Ngorongoro geherereye mu karere ka Handeni, nko mu birometero 600 uvuye mu murwa mukuru Dodoma.

Muri raporo yo ku wa gatatu w’icyumweru gishize y’umuryango wa Human Rights Watch wavuze ko Tanzaniya yirukanye ku gahato aba Maasai ibihumbi icumi mu mu duce tw’abasekuruza babo, avuga ko abashinzwe umutekano ba leta bakubise bamwe mu baturage nubwo iyi gahunda, guverinoma ivuga ko igamije kubungabunga agace k’umurage ndangamurage wa UNESCO .

Raporo yagaragaje ko abashinzwe umutekano bakoreshwa na leta bagakubita ndetse no guhohotera abaturage nkuko byatangajwe na Juliana Nnoko, umushakashatsi mukuru wa Human Right Watch wita ku bagore n’ubutaka.

Mu mpera za Mata, Banki y’Isi yemeye yahamije Tanzania ibirego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ku baturage bari batuye muri parike nini yo mu majyepfo y’igihugu kandi ihagarika amafaranga mashya yajyaga iyigenera ndetsen’inkunga ya miliyoni zigera ku $150, inavuga ko ihangayikishijwe cyane no kuba ibi birego byo guhohotera uburenganzira bwa muntu bifite aho bihurira n’umushinga yateraga inkunga.

Hanyuma, muri kamena, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi nawo wahagarikiye Tanzaniya izindi nkunga zingana na miliyoni 18 z’amayero ($20m) ahita atangirwa kugenerwa igihugu cy’abaturanyi ba Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *