Nyamasheke : Abaturage barasaba kubakirwa ikiraro gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake
Abaturage bo mu Mirenge ya Kagano, Cyato, na Rangiro, bakomeje gutakamba kubera ikibazo cy’ikiraro kiri ku mugezi wa Kamiranzovu, gikoreshwa n’abaturage bambuka bagana ku isoko rya Rwesero no ku biro by’Akarere ka Nyamasheke. Icyo kiraro cyubatswe mu buryo butameze neza, kigizwe n’ibiti bibiri gusa, aho kimwe muri byo cyarangiritse bikomeye. Benshi mu baturage bavuga ko…