DRC : M23 yamaze kwigarurira Teretwari ya Masisi

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 4 Mutarama, teretwari ya Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yigaruriwe n’inyeshyamba za M23. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo izi nyeshyamba ziri kugenzura uyu mujyi, nyuma y’imirwano ikaze yabaye muri kariya gace kuva ku wa gatanu hagati y’inyeshyamba za M23, leta DRC yo ivuga ko…

Read More

DRC :  Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yamaganye ibyo guhindura itegeko nshinga

Umwe mu batavuga rumwe  n’ubutegetsi buriho muri DRC witwa Martin Fayulu yongeye gushimangira ko atazaha icyuho ubushake ubwo ari bwo bwose bwo kugerageza kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Mu butumwa yagejeje ku Gihugu mu gihe cyo gutangira umwaka , umuyobozi w’ishyaka riharanira imihigo y’ubwenegihugu n’iterambere muri DRC  (ECIDé)…

Read More

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC yatangaje ko iki gihugu cyigeze ahaga

Mu ijoro ryabanjirije umwaka mushya wa 2025, utavugarumwe n’ubutegetsi bwa DRC witwa Moïse Katumbi yohereje ubutumwa bukomeye ndetse busa nk’impuruza ku Banyekongo. Uyu muherwe akaba n’utavuga rumwe na leta yabasabye abaturage gukomeza kwigirira icyizere, nubwo ingorane  zikomeye zirimo n’izishamikiye ku miyoborere idahwitse zugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Mu butumwa bwe, Moïse Katumbi ntabwo…

Read More

Inzira ya Luanda : Umuyobozi wa AU yaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri DRC na mugenzi we wa Angola

Perezida wa Repubulika ya Isilamu ya Mauritania akaba na Perezida w’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, yavuganye kuri telefoni na mugenzi we ukomoka muri Repubulika ya Angola, João Lourenço, ku bijyanye n’ibyingenzi biri gukorwa bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC . Ni muri urwo rwego, Perezida João Lourenço yamenyesheje mugenzi we Ould…

Read More

DRC : Joseph Kabila n’umunyapolitiki Moïse Katumbi bahaye gasopo Perezida Tshisekedi

Ku munsi wejo ,uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa , Joseph Kabila Kabange na Moïse Katumbi Chapwe wahoze ari guverineri wa Katanga akaba na perezida w’ishyaka rya politiki Ensemble pour la République, bahamagariye Abanyekongo kurwanya ubushake bw’ubutegetsi buriho bwo guhindura itegeko nshinga. Ibi byashyizwe hanze binyuze  mu itangazo ryateguwe rikanishyirirwaho umukono…

Read More

Lubero : Sosiyete Sivile iratabariza abaturage bakomeje guhohoterwa na M23

Ku wa gatanu, tariki ya 20 Ukuboza ,  Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Lubero mu ntara  ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Kongo bwatangaje ko ibihumbi by’abaturage basinzwe ihereheru nyuma y’intambara zihora zishozwa n’umutwe wa M23 . Ibi ubuyobozi bw’uyu muryango bubitangaje nyuma yuko Perezida w’uyu muryango uharanira ubwisanzure…

Read More

Inzira ya Luanda : abagore bo muri DRC basabye Tshisekedi na Kagame kongera guhura

Ihuriro ry’abagore baharanira amahoro n’umutekano muri DRC ryahamagariye abakuru b’ibihugu bya Kongo n’u Rwanda, haba ku ruhande rwa Félix Tshisekedi na Paul Kagame,  kugaragaza umuhate mu kugarura amahoro ndetse ibi bigomba no kujyana kandi no gusubira ku meza y’ibiganiro  bya Luanda, ho muri Angola mu gihe cya vuba. Ubuyobozi bw’iri huriro  bwanavuze ko buhangayikishijwe n’iseswa…

Read More