Ingabo za SADC zacyuye ibirwanisho byazo zibinyujije mu Rwanda
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mata 2025, Mu karere ka Rubavu ku mupaka munini wa La Corniche Ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo [SADC] zari ziherutse gutsindwa n’umutwe w’inyeshyamba za M23 zacyuye ibirwanisho byazo zakoreshaga ku rugamba zibinyujije mu Rwanda . Izi ngabo zari zaragiye kwifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [FARDC]…