Taddeo Lwanga yiniguye avuga derby ikomeye hagati y’iya Rayon Sports VS APR FC na Simba SC VS Young Africans
Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda Taddeo Lwanga akaba akinira ikipe y’Ingazo z’Igihugu z’u Rwanda ‘APR FC’ yatangaje ko nubwo umukino wa Rayon Sports na APR FC aba ari umukino ukomeye gusa hakiri urugendo kugirango ugere ku rwego rwa Kariakoo Derby.
Muri iyi minsi umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ukomeje kwitabirwa n’abanyamakuru bakomeye hirya no hino muri Africa kuva habaho kuvugurura sitade Amahoro igashyirwa ku rwego rwiza.
Usibye Micky Junior Umunya-Ghana wagaragaye mu Rwanda , Umunya-Uganda akaba umu content creator mu mupira w’amaguru ufite amazina akoresha ya Pitchside With Tabu Peter ku mbugankoranyambaga, ni umwe mubari mu Rwanda.
Ubwo yari mu Rwanda yaboneyeho anaganira n’abakinnyi b’Abagande bakina hano mu Rwanda barimo Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Taddeo Lwanga arinabwo uyu Munya-Uganda yabajijwe kugereranya umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ndetse n’uhuza Simba SC na Young Africans yo muri Tanzania dore ko ibi bihugu byombi yabikinnyemo .
Yagize Ati “Ndetekereza Kariakoo Derby n’iyo nini ikaba n’iya mbere, rwose Abanyarwanda muri abantu bange , u Rwanda si igihugu kinini(mu mupira) , igihugu cya Tanzania ni igihugu kinini.”
Gusa yemeza ko uyu mukino wamaze guhabwa kabyiniriro ka ‘100 Hills Derby’ ari umwe mu mikino ikomeye , witabirwa n’abantu benshi ugakinirwa ahantu heza (Amahoro Stadium), ndetse avuga ko ibikorwa remezo bijyanye n’umupira u Rwanda ruri hejuru y’igihugu cye.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?