Taddeo Lwanga yasezeye, amerekezo ye ni ayahe?

Umusore ukomoka mu gihugu cya Uganda, Taddeo Lwanga yamaze gusezera mu ikipe ya APR FC nyuma yo gusoza amasezerano ye y’imyaka biri muri iyi kipe.

Bikubiye mu butumwa uyu mukinnyi yanyujije ku mbugankoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu wa tariki 13 Kemana 2025 , nyuma y’uko ikipe ya APR FC itari ifite gahunda yo kumwongerera amasezerano.

Ubutumwa bwe buragira Buti: Mu gihe , igihe cyange muri APR FC kigeze ku musozo , umutima wange wuzuye ibyishimo , ndasha gushima byimbitse ubuyobozi bwa APR FC, abatoza, Abakinnyi bagenzi bange n’umuryango wange bapfashije mu rugendo rwange rw’imyaka ibiri ndi muri iyi kipe . byari iby’agaciro kuba muri iyi kipe.”

Yakomeje agira Ati: “kwandika ibi ni ibintu bitoroshye, gusa abanyamupira , tuba tubizi ko igihe nk’iki kigera. Ku bafana b’ibitangaza-Murakoze cyane- ndabashimira byimazeyo ku bufasha bwanyu budacogora mu gihe namaze muri APR FC.”

Taddeo Lwanga, yasoje avuga ko vuba aha abamukunda bazamenya ahandi agomba kwerekeza cyane ko hari andi makipe ari ku mutekereza yo hanze y’u Rwanda.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) imaze imyaka ibiri y’imikino igarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ari nabwo yaguze uyu mugabo ukina mu kibuga hagati yugarira.

Taddeo Lwanga uzwi nka “Engineer” w’imyaka 30, biteganyijwe ko agiye kubisikana na mwene wabo Ronaldo Ssekiganda uherutse gusezera bagenzi be mu ikipe ya Villa SC akaba yarasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *