HomePolitics

Syria : Perezida Bashar al Assad ashobora kuba yahungiye mu gihugu cy’u Burusiya

Perezida wa Syria, Bashar  al Assad n’umuryango we birakekwa ko baba bahungiye i Moscow, aho bahawe ubuhungiro n’igihugu cy’u Burusiya, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Tahrir al-Sham.

Amakuru yo kuba Perezida Assad yahungiye mu Burusiya yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya TASS, byemeza ko aya makuru biyakesha umuntu wa hafi mu biro bya perezida w’iki gihugu.

Perezida Assad yahunze nyuma y’uko kuri iki Cyumweru ahiritswe ku butegetsi n’imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Tahrir al-Sham (HTS). Ni amakuru yanemejwe na Leta y’u Burusiya isanzwe ari inkoramutima ya Assad.

Inyandiko yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, ivuga ko Assad yavuye ku butegetsi ndetse yanahunze igihugu, agamije ko ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro.

  • Inkuru zindi wasoma

U Burusiya bwakomeje buvuga ko “busaba impande zose kudashyira imbere imirwano, bugakemura ikibazo cy’imiyoborere ya politike. U Burusiya buri mu biganiro n’imitwe yose itavuga rumwe n’ubutegetsi.”

Ihirima ry’ubutegetsi bwa Assad rifitanye isano n’intambara ya gisivile yavutse mu 2011 muri Syria yatangiye ari imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bwa Assad.

Iyi ntambara yaje gukomera  ubwo yivangwagamo n’amahanga, Amerika n’ibihugu by’u Burayi bishyigikira abarwanyaga Assad.

Mu byumweru bike bishize nibwo iyi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Assad yubuye imirwano, bitewe ahanini n’uko impande zari zishyigikiye Assad zifite indi mirwano zihugiyemo. U Burusiya buri cyane mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine, mu gihe Iran na Hezbollah bihanganye na Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *