Umutoza ukomoka mu gihugu cya Uganda Jackson Mayanja yatandukanye n’ikipe ya Sunrise FC nyuma yo kunanirwa kuyizamura mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino urangiye wa 2024-2025.
Uyu mutoza yageze mu ikipe ya Sunrise FC tariki ya 01 Ugushyingo 2023, ubwo sunrise FC yari mu cyiciro cya mbere asimbuye umutoza Muhire Hassan wari uri kwitwara nabi, baza ku manukana mu cyiciro cya Kabiri , yari yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri ku wa 15 Gashyantare 2024.
Uyu mwaka usojwe w’imikino, iyi kipe yari ifite ikizere cyo kuzamuka ari ko cyaje kujyaho akadomo nyuma yo kuba aba Gatatu mu itsinda bari baherereyemo.
Uyu mwanzuro wo gutandukana, ukubiye mu byavuye mu nama yahuje ubuyobozi bushya bwa Sunrise FC burangajwe imbere na Mushatsi Clever nde n’umutoza ubwe Jackson Mayanja bivugwa ko yishyuwe Miliyoni 20 cyane ko yagiye adasoje amasezerano ye.
Muri iyi nama yanavuyemo gutandukana n’umutoza, hafatiwemo n’icyemezo cyo gushyiraho commission ishinzwe kugura abakinnyi mu rwego rwo kwirinda kugura abakinnyi batari ku rwego rwiza nk’uko byagenze mu mwaka ushize w’imikino.
Sunrise FC umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026 izakina Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri , yongere kugerageza indi nshuro yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.