
Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo yatangaje ko yasubitse amatora rusange ihita inayigiza imbere kugeza mu Kuboza 2026, aho ivuga impamvu y’iri subikwa ari uko nta myiteguro ihagije yakozwe.Ni ku nshuro ya kabiri igihugu cyabonye ubwigenge mu 2011, gisubika amatora kandi kikongerera igihe cy’inzibacyuho cyatangiye muri Gashyantare 2020.
Perezida Salva Kiir n’uwahoze bahanganye gusa waje guhinduka umwungirije, witwa Riek Machar, bashyize umukono ku masezerano y’amahoro mu mwaka wa 2018 asoza intambara y’abenegihugu yari imaze imyaka itanu iba muri iki gihugu ,gusa yasojwe ihitanye abantu bagera ku 400,000, itera inzara kandi itera ikibazo gikomeye cy’impunzi.
Ku wa gatanu, ibiro bya Kiir byagize biti: “Perezidansi iyobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit, yatangaje ko igihe cy’inzibacyuho cyongerewe imyaka ibiri ndetse binajyana no gusubika amatora, yari ateganijwe kuba kuva ku ya 2024 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2026”.
Nkaho ibi bidahagije ,ibiro bya Kiir byagize biti: “Harakenewe igihe cy’inyongera cyo kurangiza imirimo y’ingenzi mbere y’amatora.”
Guverinoma yavuze ko ikeneye igihe kinini kugira ngo irangize inzira zirimo nk’ibarura, gutegura itegeko nshinga rihoraho no kwandikisha amashyaka ya politiki mbere y’amatora ashobora gukorwa, nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa perezida ushinzwe umutekano mu gihugu, Tut Gatluak.
Minisitiri w’ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Martin Elia Lomuro, yatangaje ko iri iyongerwa ry’igihe ryakurikijwe ibyifuzo by’inzego z’amatora ndetse n’umutekano muri rusange .
Iki gihugu kiri mu bibazo by’ubukungu byagaragaye ko abakozi ba Leta badahembwa hafi umwaka wose , nyuma yo kohereza peteroli mu mahanga byajemo agatotse byatewe n’umuyoboro wangiritse mu gihe cy’intambara y’abenegihugu muri Sudani .
Umuryango w’abibumbye uvuga ko abantu bagera kuri miliyoni 9 . 73 ku ijana by’abatuye igihugu bakeneye ubufasha bw’ikiremwamuntu burimo kugenerwa iby’ibyanze nkenerwa mu ubuzima bwa buri munsi muri uyu mwaka.