
Impunzi zo mu Nkambi ya Malakal muri Sudani y’Epfo irindwa n’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda wa Rwanbatt-2 bagaragaje ko banyuzwe n’ubufasha bahawe Ingabo z’u Rwanda nyuma yo kubegereza serivisi zo gusuzuma indwara zitandura no gutanga imiti y’inzoka muri iyi nkambi .
I Malakal muri Sudani y’Epfo ni hamwe mu bice bikoreramo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, hakaba hakorera umutwe w’ingabo wa Rwanbatt -2 ufite inshingano zo gucunga umutekano w’impunzi zo mu nkambi ya Malakal.
Mu minsi ishize kandi ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (RWANBATT3), ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zageneye urubyiruko rwo muri iyi nkambi ibikoresho bya siporo mu mukino wa gicuti wari wabahuje .
Undi mu musaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse ibyo zakoze muri iki gihugu , kuva mu 2004 ubwo zatangiraga kwitabira ubutumwa bw’amahoro i Darfur ni ishuri rya Kapuri.
Ishuri ribanza rya Kapuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo, mu mwaka 2014, rimurikwa ku mugaragaro muri 2015.
Ku munsi wo ku wa mbere ,tariki ya 14 / nzeri /2024 ryanateweho biti birimo iby’imbuto ziganjemo imyembe no gukora isuku mu kigo biciye mu gikorwa cy’umuganda wakorewe kuri iri Ishuri Ribanza rya Kapuri.
Rwanda ni cyo gihugu gitanga Ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Ubu gifite izirenga ibihumbi 2500. Ni narwo rufifte Abapolisi benshi bari muri ubu butumwa kuko barenga 400.
Sudani y’Epfo yabayemo intambara z’urudaca guhera mu myaka yo hambere ubwo yashakaga kwiyomora kuri Sudani. Amateka agaragaza ko Sudani ubwayo kuva mu 1983 kugeza mu 2005 yarimo intambara yari ihanganishije igice kimwe cy’Abayisilamu n’ikindi cy’Abakirisitu.
Hagati y’umwaka wa 2010 na 2011, habaye intambara yindi yaganishije ku bwigenge bwa Sudani y’Epfo ari nabwo Salva Kiir yatowe, akayobora iki gihugu cya 54 muri Afurika n’icya 193 cyemewe na Loni.
Ntabwo amahoro yahise aboneka, kuko hagati y’umwaka wa 2013 na 2015 nabwo hadutse intambara ikomeye nyuma y’aho Riek Machar wari Visi Perezida ashinjwe gushaka guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir, ubwumvikane buke bugatangira ubwo.
Amasezerano y’amahoro yaje gusinywa hagati y’abo bagabo babiri, ariko bigeze mu 2016, nyuma y’ibyumweru bine Riek Mashar arahiye nka Visi Perezida, imirwano yongeye kubura na none hagati y’Ingabo za Guverinoma n’abasirikare bari bararyamye kuri Machar.
Ibihumbi by’abaturage byarapfuye, Machar ahunga igihugu, Kiir agena Taban Deng Gai nka Visi Perezida mushya.
Izo mvururu za hato na hato, zatumye igihugu cyisanga mu icuraburindi nubwo gikize ku mutungo kamere wa peteroli. Imihindagurikire y’ibihe nayo yahise itangira gusya itanzitse, bituma abaturage basonza, inzara iba nyinshi n’impfu ziriyongera. Icyo gihe kwiga ntibyari bikiri mu mugambi.
