HomePolitics

SUDAN : Umutwe wa RSF wasabwe n’umuryango w’abibumbye guhagarika Ibitero ku mujyi wa al-Fashir

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko atewe impungenge n’amakuru yerekeye ibitero bikomeye ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces zigometse kuri leta muri Sudani zirimo kugaba ku mujyi wa al-Fashir wo muri icyo gihugu.

Umuryango w’Abibumbye ugereranya ko ahagana mu 2000 abantu bagera ku 300 000 bishwe n’abarwanyi b’aba Janjaweed mu ntara ya Darfur. Aba ba Janjaweed ni bo baje kurema umutwe wa RSF wigometse kuri leta kuva umwaka ushize.

Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jake Sullivan, yatangaje ko ikibazo cy’intambara yo muri Sudani kiri ku rutonde rw’ibyo perezida Joe Biden azaganira na perezida wa Emira ziyunze z’Abarabu Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan ni bahura kuri uyu wa mbere.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Antonio Guterres, yasabye ko umugaba mukuru w’abarwanyi ba RSF, yahita ahagarika intambara vuba. Guterres yavuze ko biramutse bikomeje uko bimeze akarere ka Darfur mu burengerazuba bw’igihugu kose gashobora gukwiramo intambara.

Sudani na Leta zunze ubumwe z’Abarabu bavuganye nabi mu nama ishinzwe amahoro n’umutekano ku isi y’Umuryango w’Abibumbye, leta ya Sudani ishinja Emira zuyunze z’Abarabu gushyigikira abarwanyi ba RSF.

Umwanzuro wafashwe n’iyi nama mu kwezi kwa gatandatu wategekaga ko ingabo za RSF zikura ibirindiro byazo hafi y’umujyi wa al-Fashir utuwe n’abagera kuri miliyoni 1.8.

Bamwe mu bategetsi bo muri Sudani barashakishwa n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bakekwaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *