Sudan : Abantu basaga 200 bishwe n’abitwaje intwaro bataramenyekana

Imiryango itegamije kuri leta irengera uburenganzira bwa muntu yo mu gihugu cya Sudan yatangaje ko abaturage barenga 200 biciwe mu gitero cy’abarwanyi bitwaje intwaro batari bamenyekana bagabye mu midugudu iherereye mu majyarugu y’iki gihugu .

Ibi bitero byaguyemo aba basivili byabereye mu duce twa Al – Kadaris na Al – Khelwat duherereye ku muhanda werekeza mu majyaruguru ya leta ya White Nile ndetse abanyamategeko bakorera muri kariya gace bavuze ko impamvu bariya barwanyi bahisemo kuhagaba igitero ngo nuko ingabo za leta y’iki gihugu zidakunze kuhaboneka cyane .

Ibinyamakuru birimo BBC dukesha iyi nkuru byemeza ko aba barwanyi nubwo bataramenyekana bafitanye isano n’umutwe urwanya ubutegetsi buriho wa Rapid Support Forces .

Aba barwanyi kandi ngo ntago ari ukwica gusa bakoze kuko bakoze n’ibindi byaha birimo gushimuta , gufata ku ngufu , kunyaga amatungo y’abaturage ndetse no gusahura imyaka mu amazu y’abaturage .

kugeza ubu , umutwe wa Rapid Support Forces ntacyo uratangaza mu buryo bwo kwigamba iki gitero cyangwa kubivugwa ko waba wihishe inyuma y’iki gitero ndetse kuri ubu biravugwa ko bamwe mu bayobozi bakuru bawo bari kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho biteganijwe ko bagiye kwiga uburyo buhamye bwo gushyiraho leta yabo mu turere tw’iki gihugu bamaze kwigarurira .

Umutwe wa Rapid Support Forces wafatwaga nk’ishami ry’igisirikare cya Sudan mbere yuko muri iki gihugu haduka intambara y’abenegihugu mu mwaka wa 2023 .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *