Sudan : Abana bakomeje guhunga intambara ku bwinshi

Abana barenga miliyoni eshanu bahunze ingo zabo muri Sudani kubera intambara za hato na hato zibasira ibice bitandukanye by’iki gihugu.

Mahmoud Ni impfubyi yo muri Sudani yatereranywe kabiri, kandi yimuwe kabiri mu ntambara ikomeye y’igihugu cye – bamwe  mu bana bo muri  Sudani bagera kuri miliyoni eshanu babuze hafi ibintu byose kuko basunitswe bava ahantu hamwe bajya ahandi muri iki  gihe cy’intambara, iki  kikaba ari ikibazo gikomeye gikeneye ubutabazi bw’isi yose.

Nta handi ku isi hari abana benshi bahunga kubera intambara ndetse  n’inzara ikaze uretse muri iki gihugu cya Sudani cyashegeshwe n’intambara z’urudaca aho usanga badafite icyizere cyo kubaho ndetse no kubona amaramuko ni ikizamini kitoroshye.

Umuyobozi mushya w’umuryango w’abibumbye, Tom Fletcher, ashimangira ati: “Ni ikibazo kitagaragara ariko kirahangayikishije.”

Yongeyeho ati: “Abanyasudani miliyoni 25, barenga kimwe cya kabiri cy’igihugu, bakeneye ubufasha ubu”.

Mu gihe cy’ibibazo byinshi , aho intambara zibasiye  ahantu nka Gaza na Ukraine aho usanga imfashanyo nyinshi zoherezwa muri ibyo bihugu ariko kuri ubu Bwana Fletcher yahisemo Sudani mu butumwa bwe bwa mbere  kugira ngo agaragaze ikibazo cyayo.

Yatangarije BBC ati: “Iki kibazo ntikiboneka muri Loni, ku bantu bacu b’ikiremwamuntu bari ku murongo wa mbere bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagatakaza ubuzima bwabo kugira ngo bafashe abaturage ba Sudani.”

Benshi mu bantu bari mu ikipe ye bakorera ku butaka na bo ni Abanyasudani batakaje amazu yabo ndetse birengagije ubuzima bwabo busanzwe, muri uru rugamba rukabije rwo guharanira ubutegetsi hagati y’ingabo za Sudani  n’ingabo z’abatabazi (RSF).

Uruzinduko rwa mbere rwa Bwana Fletcher rwamujyanye mu kigo cy’imfubyi cya Mahgoud cya Maygoma i Kassala mu burasirazuba bwa Sudani, ubu kikaba kibamo abana bagera ku 100 bari mu nzu y’amagorofa atatu yasenyutse.

Babanaga n’abarezi babo mu murwa mukuru, Khartoum, kugeza igihe ingabo na RSF zeguriye imbunda muri Mata 2023 ubwo bisangaga babaye  imfubyi  kubera iyo ntambara, imvururu, urugomo ruteye ubwoba, gusahura buri gihe no guhohoterwa bikabije.

Igihe imirwano yasatiraga   icumbi ry’imfubyi i Wad Madani, muri Sudani rwagati, abarokotse bahungiye i Kassala.

Mahmoud, ubu ufite imyaka 13, yimuwe kabiri kuva amakimbirane yatangira muri Sudani umwaka ushize [Joyce Liu / BBC].

Kuri miliyoni 11 z’Abanyasudani birukanywe mu buhungiro bajya mu bundi, gusubira mu bisigaye mu ngo zabo no kubaka ubuzima bwabo byaba impano ikomeye kuri bose  Kuko ugeza ubu  no kubona ibiryo byo kubaho ni intambara ya buri munsi.Kandi ku bigo bifasha, harimo na Loni, kubageraho ni umurimo utoroshye.

Nyuma y’iminsi ine Bwana Fletcher amaze mu nama yo mu rwego rwo hejuru yabereye i Port Sudani, umuyobozi w’ingabo, Gen Abdel Fattah al-Burhan, yatangarije ku mbuga nkoranyambaga X ko yatanze uruhushya rwa Loni rwo gushyiraho amasoko menshi y’ibicuruzwa ndetse no gukoresha ibindi bibuga by’indege bitatu byo mu karere kugira ngo bitange ubufasha.

Bimwe mubyemezo byari byatanzwe mbere ariko bimwe byagaragaje intambwe igana imbere.

Iri tangazo rishya kandi rije mu gihe gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibiribwa ku isi (WFP) nawo wemereye Sudani ubufasha , harimo n’inkambi ya Zamzam i Darfur .

Alex Marianelli uyobora ibikorwa bya WFP muri Port Sudani agira ati: “Tumaze amezi dusunika kugira ngo tugere kuri aba baturage.”

Sudani ni igihugu cyimaze igihe cyarashegeshwe n’intambara aho hakenewe uruhare rwa buri wese mugushaka icyakorwa kugira ngo iyi ntambara ihagarikwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *