Stephen Constantine wahoze atoza Amavubi yaburiye Nigeria
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Pakistan, Stephen Constantine yaburiye Kagoma za Nigeria kutirara imbere y’Amavubi y’u Rwanda mu mukino urabahuza kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025.
Stephene avuga ko ubudahangarwa bw’Amavubi, budashingiye ku ngano cyangwa umubare w’abaturage b’u Rwanda, ahubwo bushingira ku mpano n’imyiteguro myiza, imenyerewe k’u Rwanda.
Stephen Constantine umutoza w’ikipe y’igihugu ya Pakistan, wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi hagati ya 2014 na 2015, yaburiye abanya Nigeria ko Amavubi adakwiye gufatwa nk’ikipe idafite ubushobozi bwo kubatsinda.
Yagaragaje ko nubwo igihugu cy’u Rwanda ari gito ndetse kikaba gifite abaturage bake, ibyo bidakuraho ko gifite impano nyinshi mu mupira w’amaguru. Yashimangiye ibi, agaruka ku kuntu Amavubi, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye muri Afurika hose muri iyi myaka yavuba aha.
Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu itsinda C ry’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, aho rufite amanota 7 angana nay’ikipe y’igihugu yya Afurika y’Epfo na Benin ariko u Rwanda rukaba ruyoboye kubera ikinyuranyo cy’ibitego.
Mu mikino ine iheruka, u Rwanda rwatsindiye Afurika y’Epfo ibitego 2-0 kuri Stadium mpuzamahanga ya Huye, rustindira muri Afrika y’Efpo, ikipe y’igihugu ya Lesotho itazitirwa Ingona igitego 1-0, runganya ubusa kubusa mu mukino bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe nubundi kuri stadium mpuzamahanga ya Huye.
Gusa rutsindwa 1-0 na Benin, mu mukino wabereye muri Côté de voir.Ikipe ya Nigeria yo iri ku mwanya wa gatanu muri iri tsinda C. Ifite amanota atatu gusa nyuma yo kunganya imikino itatu no gutsindwa umukino umwe (2-1) na Benin.
Constantine yavuze ko abakinnyi b’u Rwanda bafite impano nyinshi kandi ko bafite ubushobozi bwo gukina no kwitwara neza imbere yaza Kagoma za Nigeria. Yagize ati: “ nti mushukwe n’ubuto cyangwa umubare w’abaturage igihugu (Rwanda) gifite, kuko bo bamaze gusobanukirwa uburyo ushobora gukoresha bike ufite, kandi ukabibyaza umusaruro.
U Rwanda rubikora neza cyane.”Constantine yanenze uburyo abana b’u Rwanda batitabwaho uko bikwiye, nubwo rufite impano nyinshi anashimangira ko abakinnyi bose bafite inkomoko mu Rwanda bari imihanda n’imihanda, baramutse bahabwa umwanya n’amahirwe, byateza imbere umupira w’u Rwanda.
Stephen Constantine yatoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuva muri Gicurasi 2014 kugeza muri Mutarama 2015.
Yahawe inshingano zo gutoza Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe, maze azana ya gahunda y’Amavubi yo gushingira cyane k’ubakinnyi b’imbere mu gihugu ndetse anazamura izina ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ndetse aca n’uduhigo ntibagirana, mu mitwe y’Abanyarwanda.
Mu gihe Stephen Constantine yafataga ikipe y’Amavubi muri Gicurasi 2014, u Rwanda rwari ku mwanya wa 134 ku rutonde rwa FIFA/Coca-Cola World Ranking. Nyuma yo gutoza Amavubi amezi 7 gusa, yazamuye u Rwanda kuri uru urutonde, arukura Ku mwanya wa 134 arugeza ku wa 68 mu Ukuboza 2014, ari nawo mwanya mwiza u Rwanda rwari rwarigeze kugeraho kugeza icyo gihe.
Constantine yahinduye politiki yo gukoresha abakinnyi benshi baturutse hanze (naturalized players), maze yadukana uburyo bwo gukoresha abakinnyi bakiri bato kandi bakomoka imbere mu gihugu. Urugero mu mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Maroc mu Ugushyingo 2014, yakoresheje ikipe ifite impuzandengo y’imyaka 22 gusa.
Mu mikino yo gushaka itike ya CAN (CAF Africa Cup of Nations) ya 2015, Amavubi yatsinze amakipe akomye yarimo Libya ndetse banakuramo Congo Brazzaville kuri penaliti.
Nyuma u Rwanda rwakuwemo kubera ikibazo cy’umukinnyi Daddy Birori wakinishijwe afite amazina adahura.Mu mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Maroc, ukarangira banganyije (0-0), Stephen Constantine yahaye amahirwe abakinnyi barindwi barimo Danny Usengimana, Innocent Ndizeye, and Bertrand Iradukunda, bakinira ikipe y’igihugu Amavubu bwa mbere.
Ibi byatumye benshi batangira ku mugirira icyizere cy’uko yashoboraga kubaka ejo hazaza h’ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato.Stephen Constantine yasezeye mu ikipe y’Amavubi muri Mutarama 2015 kubera kutumvikana na FERWAFA.
We yavugaga ko yisubiriye gutoza ikipe y’igihugu y’u Buhinde, yari yarigeze gutoza hagati ya 2002 na 2005. Iki cyemezo cye cyashegeshe Abanyarwanda, kuko benshi bari baramaze ku mugirira ikizere, nk’umutoza wari watangiye kuzamura urwego rw’Amavubi.
Mu gihe u Rwanda ruri kwitegura imikino yo gushak itike y”igikombe cy’isi cyizaba muri 2026, umutoza mushya w’u Rwanda, Adel Amrouche, yongeye guhamagara abakinnyi nka Hakim Sahabo na Raphael York bari bararengejwe imboni, kubera imyitwarire yabo, kungoma ya Torsten Spittler.
Aba bakinnyi bagarutse mu mavubi kugira ngo bafashe u Rwanda gukomeza kwitwara neza muri aya marushanwa.Ikipe y’u Rwanda Amavubu yateye benshi akikango, nyuma y’uko abakinnyi babiri bayo bincyingi za mwamba, Omborenga Fitina na Nshimiyimana Yunusu, bavuye mu mwiherero kubera urupfu rw’umubyeyi wabo, watabarutse ku wa mbere w’iki cyumweru.
Abanyarwanda, n’abakunzi b’Amavubi muri rusange, bategeranyije amatsiko kureba niba aba basore bombi, bazagaruka mbere y’uko Amavubi acakirana na Nigeria, ku Amahoro Stadium, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe.Byari ibirori mu mikino ibiri iheruka guhuza u Rwanda na Nigeria. Banganyije ubusa k’ubusa, mu mukino umwe wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali, mu mikino y’igikombe cya Afrika cya 2025(AFCON).
U Rwanda rwatsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025. Ibi bishobora guha benshi icyizere cyuko u Rwanda rushobora kuzihagararaho ndetse rukitwara neza, mu mukino ruzacakiranamo n’ikipe y’igihugu ya Nigeria ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ku Amahoro Stadium, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, nubwo bose bazaba bashaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026 cyizabera Ku mugabane wa Amerika, mu bihugu bitatu; Mexico, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada.