Spain : Umukino wagombaga guhuza Real Madrid na Valencia wasubitswe kubera imyuzure ikomeje kwararika imbaga

Umukino wa Real Madrid yagombaga kwakirwamo na ekipe ya Valencia mu mpera z’iki cyumweru muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Esipanye wasubitswe n’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Espagne (RFEF) kubera ikibazo cy’umwuzure umaze iminsi wugarije iki gihugu ndetse kuri ubu ukaba umaze guhitana abantu barenga 95.
Undi mukino kandi wagombaga guhuza ikipe ya Villarreal na Rayo Vallecano nawo wahagaritswe nyuma yuko umwuzure watewe n’imvura nyinshi ukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Espanye aho uyu mukino wagombaga kubera .
Amakuru avuga ko LaLiga [ubuyobozi bwa shampiyona y’ikiciro cya mbere muri espinye] ari yo ubwayo yasabye ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Espagne gusubika iyi imikino irimo n’uwa Valencia na Villarreal wo ku wa gatandatu ndetse n’imikino itatu yo mu cyiciro cya kabiri yagombaga guhuza amakipe yo mu turere twibasiwe cyane.
Ku munsi wejo ku wa kane, RFEF ibinyujije kuri X yahoze ari Tweeter yagize ati: “Hemejwe ko hasubikwa imikino yagombaga gukinwa mu marushanwa yabigize umwuga nandi atari ay’umwuga, mu karere [mu karere ka Valencia kari mu twugarijwe kubera ikibazo cy’imyuzure ikomeje gufata indi ntera muri utu duce “.
Ibi bikozwe kandi nyuma yuko nubundi hagati muri iki cyumweru iyi Federasiyo yari imaze gusubika imikino myinshi ya Copa del Rey yo mu cyiciro cya mbere, harimo umukino wa Valencia na Parla Escuela.
Ubu buyobozi bw’iyi shampiyona kandi bwemeje ko hazajya hafatwa iminota itanu yo kuzirikana ku buzima bw’abapfiriye muri iyi umwuzure ndetse ko bizatangirira mu mikino yo mu mpera ziki cyumweru muri Espagne, harimo n’umukino wa Barcelona ufitwa nka Derby ya Catalonya uzayihuza na Espanyol nayo isanzwe ibarizwa muri kariya gace kuri iki cyumweru.