Spain : Abashinzwe umutekano basaga ibihumbi icumi boherejwe i Valencia mu bikorwa by’ubutabazi

Kuri uyu wa gatandatu ,Minisitiri w’intebe wa Espange witwa Pedro Sanchez yatangaje ko iki gihugu cyohereje abandi basirikare 5,000 n’abapolisi 4000 mu karere gaherereye mu burasirazuba bwa Valencia mu rwego rwo kujya gutabara abaturaga bakomeje kuba mu kaga nyuma y’umwuzure ukomeye umaze iminsi wibasiye iki gihugu guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ku wa gatandatu, Minisitiri Sanchez mu ijambo yagejeje kuri televiziyo y’igihugu , yavuze ko iki cyago cy’umwuzure cyibaye icya kabiri gihitanye abantu benshi mu Burayi muri iki kinyejana ndetse anemeza ko Espagne yohereje umubare munini w’abasirikare n’inzego z’umutekano muri kariya gace muri iki gihe cyitoroshye.
uyu muyobozi yanavuze ko ashingiye ku mibare bafite ko nibura mu bantu 211 bishwe mu gihugu cyose, harimo 202 baturuka mu gace ka Valencia konyine ndetse Kuri uyu wa gatandatu, inkeragutabara zari zikomeje gushakisha imirambo yaba yarengewe n’amazi mu modoka .
Kuri ubu Ibihumbi by’abakorerabushake bari gufasha gukura ibyondo mu mazu no mihanda , gusa kurundi ruhande ariko Abayobozi bakomeje kunengwa cyane byumwihariko ku mikorere ya gahunda yo kuburira abaturage ibizwi nka ‘ Disaster Warning system’ mbere y’umwuzure, ndetse abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja guverinoma ya Madrid kugenda biguru ntege kugira ngo baburire abaturage no koboherereza itsinda ry’abatabazi vuba .
Abayobozi bavuga ko abantu benshi bakomeje kubirirwa irengero, ngo ndetse ibi bikomeje gutuma kumenya umubare nyawo w’abahitanywe n’ibi biza biba ingorabahizi kubera ko hari benshi barengerewe n’ibyondo , ibi biza kandi byanateye ukwangirika gukabije kw’imiyoboro y’itumanaho .
Ku wa gatanu, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Fernando Grande-Marlaska, yatangarije radiyo Cadena Ser ko ari ibintu byimvikana kuba hakwitegwa ko hazapfa abantu benshi bijyanye nuko uyu mwuzure wari ufite ubukana gusa ngo ariko abayobozi baracyafite ikizere ko umubare wabakomeje kuburirwa irengero uzagabanuka ubwo serivisi za terefone na interineti zizaba zongeye gukora nkuko bisanzwe.
Abahanga mu bya siyansi baraburira abatuye isi ko imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa by’abantu ikomeje kugenda yongera ubukana ndetse abantu bagakangurirwa kugabanya ingano y’ibikorwa byangiza ikirere birimo gutwika amashyamba n’ibindi .