FootballHomeSports

Spain : abagabo bane batawe muri yombi bazira gukorera irondaruhu Vinicius Jr

Polisi ya Espagne yavuze ko abantu bane batawe muri yombi bazira gukora ubukangurambaga bwo kuri muri andasi bushishikariza abafana ba Atletico Madrid gukorera ikimeze nk’irondarohu uwitwa Vinicius Junior ukinira ikipe ya Real Madrid.

Kuri uyu wa kane, Polisi yatangaje ko aba bagabo bafunzwe ku ya 14 na 15 Ukwakira nyuma yuko bari babanje kurekurwa mu gihe iperereza ryari rigikomeje , aho hakusanywaga ibimenyetso ku mbuga nkoranyambaga zose aho basabiraga abafana kwambara masike zo gupfuka mu maso kugira ngo bashobore gutuka uyu mukinnyi mpuzamahanga w’uruhu rwirabura ukomoka muri Berezile batamenyekanye.

Aba bagabo ibyaha bashinjwa bivugwa ko babikoze tariki ya 29 / Nzeri ubwo ikipe ya Real Madrid yahuraga na Athletico Madrid mu kiziwi nka Derby y’umujyi wa Madrid mu mukino wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Atletico Madrid izwi nka Metropolitano

Polisi ikomeza ivuga ko aba bagabo bijya gutangira bazanye ikizwi nka Hashtag ku mbuga nkoranyambaga bari bise ‘#MetropolitanoConMascarilla’ ugenekereje bishatse gusobanura ko bifuzaga ko sitade yose ya Metropolitano ikinirwaho na Atheletico Madrid yaba yambaye Masike cyangwa udupfukamunwa ariko duhisha amaso kugirango bokorere irondaruhu Vinicius ntawe ubashije kubatahura .

Si ubwa mbere uyu munya -Brazil , Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior yaba ahuye n’igisa no gukorerwa irondaruhu kuko mu minsi hasojwe rubanza rw’abafana batatu ba Valencia buri wese yakatiwe igifungo cy’amezi umunani muri Kamena kubera ibyaha by’irondaruhu bakoreye Vinicius Jr, ibi byaha byiganjemo ibyo gutukana , ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu bakoreye uyu mukinnyi ubwo Real Madrid yahuraga n’iyi ikipe mu mikino wo kwishyura wa shampiyona y’umwaka ushize .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *