Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Afurika Y’Epfo yatangaje ko leta y’Ubwongereza yamwimye uruhushya rw’inzira [ VISA] rwo kwerekeza muri iki gihugu mu rwego rwo kwanga ko ajya kwitabira inama byemezwa ko izaba irimo abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa iteganyijwe kuba tariki ya 10 Gicurasi 2025 .
Kuri bwana Malema abona leta ya Londres nta yindi mpamvu yari ifite yo kumwima VISA usibye gushaka gukorana n’ubutegetsi bw’ Afurika y’Epfo buyobowe na Cyril Rampahosa utorohewe na rubanda kuri ubu mu kuzinzikiranya no gupyinagaza ibitekerezo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi .
Mu itangazo yashyize ahagaragara rijyanye n’iki kibazo cya Malema gikomeje kuvugisha benshi muri iki gihugu , Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’Ubwongereza muri Afurika y’Epfo bwana Antony Phillipson yemeje ko urwego rushinzwe ibijyanye n’abinjira n’abasohoka rw’igihugu cye rwatinze guha uyu munyapolitiki utaripfana uruhushya ku gihe bitewe n’inzindi mpamvu ariko ko ntaho bihuriye n’inyungu za politiki za bamwe .
Julius Malema usanzwe ari umuyobozi ndetse n’umurwanashyaka mukuru w’ishyaka rya Economic Freedom Fighters ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho yakomeje anenga igihugu cy’Ubwongereza gukomeza gusyigingiza Afurika y’epfo yanahoze ikoroniza ndetse no gushyigikira ubuyobozi bwamunzwe na ruswa kugirango bakomeze bibonere inyungu zituruka mu miyoborere idahwitse iriho .
Malema yari yatumiwe na Kaminuza ya Cambridge kugeza ijambo ku bazaba bitabiriye ibiganiro byiswe ‘Africa Together Conference ‘ byateguwe n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza bigamije guteza imbere ubumwe bw’umugabane w’Afurika ariko bigahwihwiswa ko hazaba harimo n’abandi batuvuga rumwe na leta ya Ramaphosa ifitanye umubano mwiza n’Ubwongereza .