HomePolitics

South Africa: Hagaragaye abanyeshuri b’abirabura bagurishwa mu cyamunara birakaza benshi!

Byibuze abana b’abanyeshuri bane bari gukorwaho iperereza kubyaha byivanguraruhu bakoreye bagenzi babo b’abirabura igihe bakoraga igisa nko kubagurisha muri cyamunara.

Aba banyeshuri biga mu kigo cya Pineland High School I Cape Town muri Africa y’epfo bamenyekanye binyuze muri videwo yasakaye kumbuga nkoranyambaga ubwo abana b’abibirabura basaga nkabashyizwe muri cyamura ndetse barikugenda bagerekwa amafaranga bagurwa nk’uko byajyendaga kubacakara mu myaka yatambutse bikorwa n’abazungu .

Umuryango uharanira uburenganzira bw’amuntu muri Africa y’epfo(SAHRC) watangaje ko watangije iperereza ryimbitse kuri ibibyaha bano banyeshuri bakurikiranyweho, ndetse mu magambo yabo bagize bati : “birababaje kuba isanganya nk’iri ryaba rikibarizwa ku ubutaka bwa Africa y’epfo mu gihe kingana n’imyaka 30 ishize”.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ikigo gishinzwe uburezi mu gace  ku Burengerazuba bwa Cape town witwa  Bronagh Hammond yavuze ko abanyeshuri bane bagaragaweho n’ibi bikorwa bigayitse byivangura bamaze guhagarikwa mu masomo yabo kugeza igihe kitazwi, yongeyeho ko kuri ubu hamaze kubazwa abanyeshuri 24 mu gihe  iperereza rigikomeje kuri kikibazo.

Muri iyi videwo y’ababanyeshuri b’abirabura basaga nkaho bari kugurishwa nk’abacakara igaragaza bamwe bari kubagereka amafaranga bashakaga kubagura aho bamwe bari batanze anagana n’ama Rand 100,000 angana na Amadorali($5,400)

Irivangura rishingiye ku ruhu ryibasira abirabura si aha gusa rivuzwe kuko hari n’ibindi bigo by’amashuri bibiri muri iki gihugu ryavuzwemo nyamara hashize imyaka 30 politiki y’ivangura rishingiye ku ruhu “Apartheid” ivanweho ndetse  Nelson Mandela agatorerwa kuba umukuri w’igihugu.

Ubuhari icyoba cyinshi ko hashobora kwaduka imyigaragambyo ikaze muri iki gihugu cyane ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’iki gihugu Economic Freedom Fighters (EFF) ko ryateza impagarara kuribyo.

Ndetse iri shyaka ryasabiye ibihano ababanyeshuri bagaragaweho n ‘iri vanguraruhu byibuze by’imyaka ibiri ntawukandagira mu ishuri bakanongerwa kujya gokora imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro kandi mu duce dutuyemo abirabura!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *