Watch Loading...
HomePolitics

Rutsiro : Imirima y’abagize Koperative  ihinga icyayi ishobora gutezwa cyamunara

Mu Karere ka Rutsiro, abahinzi b’icyayi bibumbiye muri Koperative ‘RUTEGROC’ barasaba Leta kubafasha kwishyura umwenda urenga miliyari 2 Frw babereyemo Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD).

 Uyu mwenda waturutse ku nguzanyo yahawe abahinzi mu myaka ya 2010 na 2011, yagombaga kubafasha guhinga icyayi ku buso bwa hegitari zirenga 1,200 mu mirenge ya Rusebeya, Manihira na Murunda.

Nyuma y’igihe, abahinzi batabonye umusaruro wifuzwaga, kuko hahinzwe ubuso bwa hegitari 500 gusa ugereranyije n’ubwari bwateganyijwe

Ibi byatumye batabasha kwishyura inguzanyo mu buryo bwateganyijwe, kuko buri kwezi bari bagombaga kwishyura miliyoni 6 Frw, ariko babashije gutanga hagati ya miliyoni 2 na 5 Frw gusa.

Ibi byanatumye inyungu z’iyi nguzanyo zitumbagira, ubu umwenda ukaba ugeze hafi kuri miliyari 2.5 Frw.

Inyandiko yandikiwe abahinzi na BRD irabamenyesha ko ingwate batanzwe ishobora gutezwa cyamunara, mu gihe umwenda utishyurwa.

 Gusa, abahinzi bo bavuga ko batari bagira ubushobozi bwo kwishyura, kandi bavuga ko bategereje ubufasha bwa Leta kugira ngo bakemure ikibazo cyabo, kuko imirima yabo, ari yo yabahaga amikoro ya buri munsi, ishobora gufatwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwako, ndetse cyashikirijwe inzego zisumbuyeho kugira ngo harebwe igisubizo.

Muri iki gihe, Koperative ya RUTEGROC ifite abanyamuryango barenga 1,500, ariko kandi bafite indi mbogamizi yo kubona amasoko y’ibikoresho n’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa byabo kubera umwenda uremereye bafite.

Ubu, abahinzi bo muri iyi Koperative bavuga ko bakomeje gukorana n’inzego za Leta kugira ngo babone ubufasha, bibaha icyizere cyo gukemura iki kibazo cy’umwenda uremereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *