Sobanukirwa akantu ku kandi ku bijyanye na penaliti ya Julián Alvarez yanzwe ku mukino wa Real Madrid
Mu ijoro ryo kuri yu wa Gatatu wa tariki 12 Werurwe 2025, hasozwaga imikino ya 1/8 kirangiza ya UEFA Champions League, aho ikipe ya Atlético de Madrid yakuwemo na Real Madrid gusa uyu mukino usiga impaka kubera penaliti ya Julián Alvarez yanzwe.
Uko byagenze
Aya makipe yombi yakinaga umukino wo kwishyura ndetse ikipe ya Atlético de Madrid itsinda Real Madrid igitego kimwe ku busa(1-0), byatumye amakipe yombi anganya bajya muri penaliti kuko umukino ubanza warangiye harimo ikinyuranyo cy’igitego kimwe gusa.
Julián Alvarez yateye penaliti ya Kabiri ndetse aranayinjiza ariko umusifuzi Szymon Marciniak aza kuyanga ibarwa nk’itagiyemo kubera uburyo uyu musore yayiteyemo nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ririmo na Video Assistant Referee (VAR).
Penaliti y’uyu musore yanzwe kuko amaguru ye yombi yakoze ku mupira kandi bikaba bitemewe, penaliti ikaba idakorwaho inshuro ebyiri ahubwo iterwa rimwe, mu gutera n’ukuguru kwe kw’iburyo abari kuri VAR bemeje ko n’ukw’ibumoso kwakozeho ndetse uyu musore amaze kuyitera yanaguye.
Ese itegeko nyirizina rivuga iki?
Ikigo cy’Umupira w’Amaguru mpuzamahanga cyigenzura ‘International Football Association Board (IFAB), mu itegeko cyasohoye rishya(2024/2025) rigenga iterwa ry’azapenaliti (shout out stage) rivuga ko “Penaliti bavuga ko itagiyemo mu gihe umupira warekeye kugenda(wahagaze utarenze umurongo ngo ujye mu izamu), umupira ugiye aho udakinirwa(Hanze y’ikibuga), umusifuzi awuhagaritse kubera kunyuranya n’itegeko , utera penaliti ntagomba gukora ku mupira inshuro ebyiri igihe atera.”
Kubera iki Batasubiyemo Penaliti?
Iyo umuzamu asohotse mbere y’uko utera penaliti ayitera umusifuzi ategeka ko basubiramo penaliti iyo itagiyemo, gusa iyo yagiyemo ntibayisubiramo , impamvu kuri panaliti ya Julián Alvarez batayisubiyemo nuko amakosa yari aye atari aya Thibaut Courtois.
‘International Football Association Board (IFAB), irateganya kandi nanone kuvugurura amategeko agenga iterwa ry’apenaliti mu mukino hagati aho gusonga penaliti bitazongera kubaho ndetse birashoboka ko no kuyipasa mugenzi wawe bishobora kuvaho.
Gusa nubwo amategeko ameze gutya nanone biragoye kwemeza ko Julián Alvarez yakoze ku mupira inshuro ebyiri cyane ko amaso y’abantu areba mu buryo butandukanye , nk’ubu amatora yakoreshejwe n’ikinyamakuru SKY Sports 77% by’abatoye bemeje ko umwanzuro wafashe utari wo mu gihe 22% gusa aribo babyemezaga.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?
Emoji Reactions
Reactions block will be displayed here