
Umunyabigwi wa Manchester united Sir Alex Ferguson yasezerewe ku mwanya wo Kuba intumwa y’iyikipe ku rwego rw’Isi(Global Ambassador) asigara ku nshingano zo Kuba munama itari iyubutegetsi bw’iyikipe.
Nubwo yasezeye muri 2013 , Sir Alex Ferguson ntiyigeza ava muri Manchester united burundu Kuko yahise ahabwa inshingano zindi muri iyi kipe za. mwinjirizaga akayabo ka £2.16million ($2.82m), bimuhesha no gukomeza Kuba mu bafata ibyemeze muri iyi kipe yitirirwa amashitani atukura(Red Devils).
Nyuma yumusaruro utari mwiza yagize nyuma ya 2013 aho byibuze yatwayemo igikombe kimwe gikomeye cya UEFA Europa League cya 2017 bigatuma ihindaguranya abatoza bikabije, Manchester united abafana bayo, byatumye batera hejuru bifuza ko abazanzwe bafite iyi kipe aribo Family Grazer barekura iyi kipe.
Ibi byavuyemo ko Sir Jim Ratcliffe afata iyi kipe agura imigabane ingana 27.7% , bimuhesha kuyobora igice gishinzwe Siporo muri iyi kipe, guhera ubwo yatangiye umushinga wo kugabanya abakozi muri iyi kipe agamije kugabanura umubare w’amafaranga iyi kipe isohobora buri mwaka.
Ndetse mu mezi make ashize yirukanye abakozi barenga 200, byose bigamije kugabanya umubare w’amafaranga ikipe isohora ndetse no kuzabona ubushobozi buvugurura ikibuga cy’imyitozo[Carrington Training Centre] ndetse na sidate nk’uru ya Manchester united “Old Trafford”.
Ni muri urwo rwego iyi nkubiri itwayemo na Sir Alex Ferguson, nubwo Family Grazer basanzwe bafite Manchester united batifuzaga ko bigenda gutya Kuko bo bavuga ko hari icyubahiro kigombwa Ferguson mu gihe Sir Jim Ratcliffe atabikozwa.
Gusa iyi nkundura itwaye Ferguson ntago wa kuramo akaboko k’inama yabaye mu cyumweru gishize, yabereye London mu Bwongereza yitabiriwe n’abavugarikijyana muri iyi kipe y’i Manchester.