Home

Shampiyona igomba gukomeza nubwo Amavubi afite umukino

Umunsi wa karindwi w’ashampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igomba gukomeza mu mpera ziki cyumweru nubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi izaba iri mu mwitegura wa Djibouti muri CHAN.

Nyuma y’ibiganiro byabayeho mu rwego rwo kureba uko shampiyona yakomeza kandi ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu myiteguro yo gusha tike y’imikino y’anyuma y’igikombe cyabakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN” ndetse nindi mikino, byemejwe ko amwe mu makipe afite abakinnyi bake mu ikipe y’igihugu agomba gukina nk’ibisanzwe.

Muri izi mpera z’icyumweru hagomba kuba imikino ikurikira uwa Gorilla FC vs Amagaju, Vision Fc vs Marines, Kiyovu SC vs Bugesera FC, Rutsiro FC vs Gasogi United na Muhazi United vs Mukura VS.

Gusa kurundi ruhande hari indi mikino yasubitswe kubera ko amakipe yari bukine afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu, AS Kigali vs Police FC, Rayon Sports vs Etincelles FC na Musanze FC vs APR FC.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” iri kwitegura ikipe y’igihugu ya Djibouti mu mukino uteganyijwe tariki ya 27 Ukwakira 2024, bizaba ari ku munsi wo ku cyumweru.

Kuri ubu shampiyona iyobowe n’ikipe ya Police FC n’amanota 12 , igakurikirwa na Rayon sports n’amanota 11, Gorilla FC ku mwanya wa Gatatu n’amanota 11, mu gihe AS Kigali ibarizwa ku mwanya wa kane n’amanota 10.

Amakipe afunga urutonde ry’ashampiyona ni APR FC n’amanota 4 ku mwanya wa 13 , Bugesera ku mwanya wa 14, Kiyovu Sports ku mwanya wa 15, mu gihe Vision yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino ifunga urutonde ry’ashampiyona n’amanota 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *