“Iyo ibirenge bijya imbere y’umutwe, igihombo kiba ku mutima.”
Mu gihe urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2024–2025 rugeze aho bita “urukiko rw’ikirenga ndetse aho urubanza rwagombye abakuru,” ibintu bikomeje guhindura isura umunsi ku wundi.
Umunsi wa 28 w’iyi shampiyona uzaba ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, ariko si gusa nk’uko byari bisanzwe bipanze: hari impinduka z’amasaha zasize abakunzi b’umupira bicaye ku gasozi k’ibibazo, bategereje ibisubizo.
Imikino y’amakipe yombi ahanganiye iki gikombe—Rayon Sports na APR FC—izakinwa ku isaha imwe, saa cyenda z’amanywa, nubwo byari biteganyijwe ko APR FC ikina saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ibi bivuze ko umukino wayo na Gorilla FC, ugomba kubera kuri Kigali Pele Stadium, ushyizwe imbere ho amasaha atatu.
Nyamara si ukuvuga ko byose byahindutse: Rayon Sports izaba yerekeje i Bugesera gukina na Bugesera FC, umukino wari usanzwe uteganyijwe gutangira saa cyenda, ntiwahinduwe.
Impamvu y’izi mpinduka ntizari iz’ubusa. Kuko nk’uko amakuru agera kuri Daily Box abyerekana, ni APR FC na Rayon Sports ubwazo zasabye ko imikino yazo yakinirwa ku isaha imwe.
Wakwibaza uti Impamvu? Kwirinda ko umwe yasoma ku mikino y’undi mbere, bikaba byabyara imanza zitari ngombwa ku rugamba rw’igikombe.
Umunyarwanda yagize ati burya “Injangwe yitegereza aho ihurira n’imbeba.” Kuko igikombe kiri imbere y’amaso ya buri umwe, amakosa y’undi ashobora guhita aba amahirwe y’undi, nk’uko byavuzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago ibi birimo gutegurana n’ibindi birimo amarozi ya hato na hato atarakunzwe guhwihwiswa muri ruhago yacu .
Kugeza ubu, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 59, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 58. Umutima w’abafana ni nk’uw’inkoko ibuze igi, kuko igikombe kimeze nk’igisabo kidasiba kuzunguruka.
Magingo aya ubwo nateguraga iyi nkuru ,abasesenguzi b’imikino barimo bamenaho abiri bagira bati: “ bahu ! Uko biri kose, shampiyona igeze aho ntawe ukoma urutoki ku wundi. Impinduka z’amasaha ni isomo ry’uko ishyaka ry’intsinzi ritagira uburyarya. Ariko kandi, burya ishyamba si ryeru, na mwamba ushobora kuridukamo