HomeSports

Sepp Blatter na Micheal Platini bahoze bayobora FIFA bagiye kongera kugezwa mu rukiko

Sepp Blatter wahoze ari umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi [ FIFA ] n’Umufaransa Micheal Platini bagiye kongera kugaruka mu rukiko kugirango batangire kwiregura ku byaha birimo ibya ruswa bashinjwa .

Mu mwaka wa 2022 , aba bagabo bombi bahanaguweho ibi byaha nyuma y’Iperereza ry’Imyaka 7 ryakozwe n’Urukiko rw’Ibanze rwo mu Busuwisi gusa abatangabuhamya baza kongera gutanga ubujurire bwabo banerekana ibindi bimenyetso byashinjaga aba bagabo .

Kuri uyu wa mbere nibwo Blatter araza kongera kugezwa mu rukiko ruherereye mu Busuwisi kugirango atangire yiregure ku birego birimo ibyo kwaka no kwakira ruswa ivuye ku munyabigwi mu mupira w’abafaransa witwa Micheal Platini .

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru RFI dukesha iyi nkuru , Blatter yatangaje kandi agaragaza ko yizeye ibizava mu iburanisha .

Uyu mukambwe w’imyaka 88 yayoboye FIFA kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu mwaka wa 2015 ari nawo mwaka yajyanwe mu rukiko ari kumwe n’uwari umwunganizi we Micheal Platini .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *