EntertainmentHome

Safi Madiba agiye gutaramira mu kabari ko mu Rwanda

Umuhanzi safi Madiba usanzwe abarizwa muri Canada, kuri ubu biravugwa ko agiye kuza gutaramira muri kamwe mu tubari two mu Rwanda

Iki gitaramo giteganijwe kuba taliki 07 Ukuboza 2024, mu kabari kazwi nka Green Lounge, Aho azaba ari kumwe n’abarimo DJ Brianne na Dj Philpeter, iki gitaramo kikazaba kiyobowe na Miss Muyango.

Uyu Safi Madiba utegerejwe inaha mu urw’imisozi igihumbi, yari amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye y’i Burayi na Amerika, aho mu minsi yashize yari yataramiye muri leta ya Washington muri Amerika, hanyuma akaza no gususurutsa abo muri Lyon mu bufaransa. Ni mu bikorwa byo kwamamaza Alburm ye yise, “Back to life”.

Uyu muhanzi wahoze abarizwa mu itsinda rya Urban Boys ryakanyujijeho hano mu Rwanda, agiye kugaruka mu Rwanda mu gihe yari amaze imyaka igera kuri ine agiye gutura muri Canada, akaba yaramaze kwemerwa nk’umwenegihugu waho nyuma y’uko ahawe ubwenegihugu, akaba ari naho yimuriye gahunda ze z’umuziki.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi yaba izo yakoranye n’itsinda rye rya Urban Boys mbere y’uko habaho gutandukana, mu mwaka wa 2017.

Safi Madiba yatangiriye umuziki mu itsinda rya Urban Boyz ariko , baza gutandukana, uyu muhanzi atangira urugendo rw’umuziki ku giti cye, hasigara Humble Jizzo na Nizzo Kaboss.

Nyuma yo gutandukana, uyu musore yakomeje urugendo rwe, nk’umuhanzi ku giti cye, Aho yakoze indirimbo nka
“Got it” yakoranye na Meddy, kimwe kimwe n’izindi.

Safi madiba buteganyijwe ko asesekarara kuri uyu wa 3, Ukuboza 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *